skol
fortebet

Gen. Tumukunde arashinjwa ibyaha bishobora gutuma akatirwa urwo gupfa

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Rtd Lt. Gen. Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda kuri ubu uri mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza ku byaha n’ubutasi muri Polisi ya Uganda (CID), arashinjwa ibyaha bishobora gutuma akatirwa urwo gupfa mu gihe biramutse bimuhamye.

Sponsored Ad

Gen. Tumukunde yatawe muri yombi ku wa 11 Werurwe, nyuma y’icyumweru amenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko yifuza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2021.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yavuze ko:“Itabwa muri yombi rya Tumukunde ryaje nyuma y’amagambo y’uruhererekane yavugiye mu bitangazamakuru bitandukanye agamije kubiba urwango rushobora gutuma habaho imvururu mpuzamahanga.”

Ibi bifitanye isano n’amagambo aherutse gutangariza mu ruhame ku maradiyo n’amateleviziyo byo muri Uganda, aho ngo yahamagariye kimwe mu bihugu by’ibituranyi (u Rwanda) gufasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Uganda, ibintu byafashwe nk’ubugambanyi.

Gen. Tumukunde ntabwo arashyikirizwa ubutabera, gusa mu gihe yaba abushyikirijwe ibyo aregwa bikamuhama, ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda, hari ingingo iteganya ko “Umuntu uwo ari we wese ufite umugambi wo gushyira mu bikorwa intego iyo ari yo yose ikurikira: Gushishikariza umuntu uwo ari we wese gutera Repubulika ya Uganda akoresheje intwaro, kandi akagaragaza umugambi uwo ari wo wose akoresheje igikorwa cyeruye cyangwa mu magambo ayo ari yo yose, mu icapiro cyangwa mu inyandiko aba akoze icyaha, bityo akaba akwiye urupfu.”

Mu kiganiro BBC iheruka kugirana na Gen. Tumukunde ku murongo wa telefone ubwo ibiro bye muri Kololo byari bizengurutswe n’inzego z’umutekano, avuga ko kumushinja gushishikariza u Rwanda gutera Uganda ari ikirego gihimbano bitewe n’uko bitashoboka.

Ibitekerezo

  • Byaba byiza uyu mugabo aretse ibya Politike.Nubwo politike ikiza bamwe,iteza ibibazo benshiMuli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza. Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana. .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa