Mu Karere ka Gicumbi, imvura yaguye guhera ku wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, yanaramukiye ku muryango kuri iki Cyumweru yahitanye abantu batandatu, barimo abana bane.
Abapfuye ni abo mu Mirenge ya Kageyo na Nyankenke. Muri Kageyo imvura yishe umugore n’abana babiri, muri Nyankenke yica umugabo n’abana babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yanangije inzu, imihanda n’imirima.
Yavuze ko asaba ubufatanye bw’abaturage n’inzego zose bakareba abatuye ahantu hashyira ubuzima mu kaga bakareba uko baba babacumbikiye.
Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe, Meteo Rwanda giherutse kuburira Abaturarwanda ko mu minsi ine yikurikiranye uhereye ku wa kane tariki 16 Mata, hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose.
Imibare y’abo iyi mvura imaze guhitana bavuzwe mu itangazamakuru muri iyi minsi itatu imaze igwa bamaze kuba abantu 10.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *