Gigy yavuze uburyo yaryamanye na Ali Kiba ndetse na murumuna we mu buryo atazi
Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018
Umuhanzikazi Gigy Money yavuze uburyo yaryamanye na Ali Kiba ndetse n’umuvandimwe we mu bihe bitandukanye ndetse abwira abakobwa bagenzi be kujya bitondera abahungu baryamana nabo kuko bashobora gushiduka baryamanye n’ababyeyi babo.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 26 Kamena 2018 .Gigy Money wagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye , mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na Cloud TV ikorera muri Tanzania yabajijwe ku mubano we na Ali Kiba bigeze gukundana ndetse n’ikintu kidasanzwe adashobora kwibagirwa mu bihe bari kumwe yavuze ko babanye neza ndetse abonerako no kuvuga uburyo yaryamanye nawe ndetse n’umuvandimwe we Abdu Kiba mu buryo atazi gusa nyuma akamenya ko bafitanye isano.
Yagize ati” Ali Kiba tubanye neza ndetse ndamwifuriza urugo ruhire [….] Gusa ndibuka rimwe ko twigeze kuryamana nyuma y’igihe gito nkongera kuryamana Abdu Kiba murumuna we byarantunguye ku buryo nanubu ntabyiyumvisha.
Gigy yasoje avuga ko kuri ubu bose bavugana ntakibazo ndetse ko intambwe bateye bavaka mu busiribateri ari nziza ndetse aboneraho kubwira abandi basore ko bakoresha amahirwe bafite bagashaka abagore bakareka kwirirwa baruka ku bakobwa biki gihe .

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *