Gisèle wamamaye kuri Instagram yarushinganye na Matic umwe mu bayobozi ba Rayon Sports [ AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018
Tumukunde Gisèle, umukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo akaba n’umwe mu bazwi cyane kuri Instagrammu Rwanda, yarushinganye na Nshimiyimana Emmanuel[Matic] uri mu bayobozi ba rimwe mu matsinda akomeye y’abafana ba Rayon Sports. ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 . Tumukunde Gisèle yashinganye urugo na Matic umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ubukwe bwagaragayemo udushya twinshi dutandukanye turimo nko kuba bwatashywe n’abafana batandukanye ba Rayon Sports barimo Rwarutabura, (…)
Tumukunde Gisèle, umukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo akaba n’umwe mu bazwi cyane kuri Instagrammu Rwanda, yarushinganye na Nshimiyimana Emmanuel[Matic] uri mu bayobozi ba rimwe mu matsinda akomeye y’abafana ba Rayon Sports.
ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 . Tumukunde Gisèle yashinganye urugo na Matic umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ubukwe bwagaragayemo udushya twinshi dutandukanye turimo nko kuba bwatashywe n’abafana batandukanye ba Rayon Sports barimo Rwarutabura, Malaika, Nkundamatch w’i Kirinda n’abandi bagira ijwi rinini kurusha abandi, bari batashye ubu bukwe. Baherekeje umugeni kuva mu mihango yo gusaba no gukwa, ku Kiliziya kuri Regina Pacis i Remera, mu kwiyakira ndetse no mu gutwikurura hari bamwe banze kuva inyuma ya Gisèle na Matic.
Ubukwe bwa Gisèle na Matic bwarimo benshi mu bazwi muri Rayon Sports ndetse ahanini baje bambaye imyenda n’ibirango by’iyi kipe. Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports na we yatashye ubu bukwe; mu bandi bayobozi bakuru bari babutashye harimo Muhire Jean Paul, umubitsi w’iyi kipe n’abafana bahuriye na Gisèle na Matic muri Gikundiro Forever Group.
Mu kwiyakira, abafana bari barangajwe imbere na Rwarutabura ndetse na Malaika, batunguranye bafata umwanya wo kuririmbira abageni; bafashe indirimbo zisanzwe zivuga ibigwi bya Rayon Sports bazihinduramo iz’urukundo maze basusurutsa ibirori bya Gisèle na Matic.
Nkundamatch w’i Kirinda, hari iyo yateye yasekeje benshi imbavu zirabarya aho yavugaga ko ‘kuba Matic yarakunze Gisèle yahisemo neza ndetse ko bisa no gukunda Rayon Sports kuko uba ucyeye ku mubiri no ku mutima’.
Hari aho bavugaga ngo “Mbese uraho Matic nawe Gisèle, nzakugabira ishyo abawe bakame[abandi bakiriza ngo Iyeee], nzakujyana i Kanombe twurire mu kirere, tube ba Serugendo amahanga tuyahige…”
Tumukunde ubusanzwe ni umwe mu bakobwa baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho yigaruriye umubare munini w’abakurikira ubuzima bwe umunsi ku wundi mu mafoto.
Uyu mukobwa ari mu bakobwa baciye ibintu kuri Instagram[ndetse na we ashyirwa mu cyiciro cy’abazwi nka Slay Queens bo mu Rwanda]. Yamenyekanye cyane biturutse ku kugaragara mu mashusho y’indirimbo zirimo “Uramutse Wemeye” ya Tom Close, “Mama” ya Urban Boyz, “Indahiro” ya Mico the Best, “Ntunkangure” ya Umutare Gaby, “Owooma” ya Charly na Nina n’izindi.
REBA AMAFOTO:









Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *