skol

Habonetse ba Nyampinga na Rudasumbwa bagomba kujya mu mwiherero wa Miss &Mister Elagancy Rwanda 2018

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu hatowe ikiciro cya kabiri cy’inkumi n’abasore bagomba kwerekeza mu mwiherero wa Miss & Mister Elagancy Rwanda 2018 aho bazifatanya n’abatowe mu kiciro cyambere cyabaye kuwa gatandatu washize.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Nyakanga 2018 . hatowe ba Nyampinga ndetse naba Rudasumbwa bagomba kuzajya mu mwiherero uzabigisha byinshi bitandukanye bikubiyemo uko bazajya bitwara mu buzima bwabo nk’abakobwa ndetse n’abahungu bahiga abandi ubwiza ndetse n’ubwenge .

Uyu muhango watangiye ku isaha ya saa 2 nkuko byari byatangajwe witabiriwe n’abagera kuri 28 , gusa byari biteganyijwe ku kuri iyi nshuro ya kabiri haza gutoranywamo abahungu 5 ndetse n’abakobwa 10 bazahurira hamwe n’abatowe mu kiciro cya mbere bazahita bajyanwa mu mwiherere mu minsi iri imbere .

Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abasore benshi ugereranyije n’abakobwa , aho bamwe muribo wabonaga ko basanzwe bamenyereye amarushanwa mu gihe hari nabo wabonaga ko byari ku nshuro yabo ya mbere.

Nyuma yuko amajonjora arangiye twaganiriye n’abatsinze ndetse n’abatagize amahirwe yo kujya mu irushanwa gusa bose bagahuriza ku kuba iri rushanwa ari ryiza kandi rikorera mu mucyo .

Umutesi Gisele yavuze ko yakiriye kuba ari mu bitwaye neza kuko yaje atifitiye ikizere

Yagize ati” Byanshimishije cyane kuba nsinze amanjora ndetse mfite ikizere cyo kuzatsina ….Ikindi nuko naje ntifitiye ikizere cyo gutsinda ariko nkaba mbonye amahirwe biranshimishije .”

Abajijwe ibyo abona byaba byabujije bagenzi babo kudakomeza amarushanwa yavuze ko atabizi kuko atazi icyo akanama nyempurampaka kagenderaho igihe batora umuntu gusa ashimangira ko haricyo baba babona atakoze.

Ati “ Nabwo nzi icyo aba Judges baba bashingiye kugirango batore gusa icyo nabonye nuko byagenze neza kandi ko bakoresheje ukuri

Ubwo twaganiraga n’umwe mu batabashije gukomeza amarushanwa yatubwiye ko buri kimwe yabonye cyagenze neza gusa ndetse yamaze kwiyakira kubera ko irushwana haba hagomba kugira ukomeza cyangwa agasigara.

Yagize ati” Mu byukuri irushanwa ryagenze neza , kandi abategura iri rushanwa babikora neza mu mucyo nubwo akenshi tuba tutazi icyo bagenderaho batanga amanita kugirango umuntu yikosore .. Gusa byagenze neza ntacyo nabashinja .”

Abajijwe niba ahari uwagiyemo atabikwiye yasubije ko bamwe mu bahungu bagenzi be bagiyemo ko bari babikwiye gusa ashira mu majwi umwe mubo bari bahanganye atibaza uko yagiyemo gusa akomeza kuvuga ko buriya yari yujuje ibisabwa n’abategura irushanwa.

Ati “ Byagenze neza ndetse n’aba Judges bakoresheje ukuri kose mubyo bakoraga ndetse bamwe mubo twari duhanganye bari babikwiye peee gusa sinabura kuvuga ko hari umwe muri bo wagiyemo mbona atabikwiye , gusa byashoboka ko yari yujuje ibisabwa ari nayo mpamvu yahiswemo”.

Biteganyijwe ko aba bahungu ndetse n’abakobwa batowe bagomba kuzihuriza hamwe n’abatowe ku nshuro ya mbere [ 1st casting] nyuma bakazabwira italiki bazajyanwa mu mwiherero .
REBA AMAFOTO:

Ibitekerezo

  • ni babi bose musubire mushake .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa