Hagaragajwe ibihugu 10 biteye ubwoba ku isi abantu banjyamo bikandagira[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018
Ubutembere mu bihugu bitandukanye ni kimwe mu bishimisha abatari bake bitewe nuko bituma bamenya uko ibindi bihugu bihagaze mu iterambere gusa ibi akaba ari ibihugu 10 bya mbere ku isi bihoramo ibibazo kuburyo utabitembereramo.
10.Pakistan
9.Somalia
Iki gihugu bitewe nibibazo bya Politike bihorayo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab bikaba bituma nta bantu benshi bifuza kujya muri iki gihugu.
8.El Salvador
Iki gihugu giherereye muri America yo hagati kikaba kigaragaramo cyane ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa rikabije.
7.Venezuela
Venezuela naho hakaba hagaragara ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kurwego rukabije ndetse hakaba hanagaragara ihohoterwa cyane bitewe nuko hatuwe n’ibirara byinshi.
6.Honduras
Iki gihugu kikaba kigaragaramo imitwe yiterabwoba cyane ndetse nihohoterwa aho hari imitwe izwi nkaho ikomeye cyane ariyo Mara Salvatrucha na Barrio 18.
5.Syria
Iki gihugu gikunda kugaragaramo ihangana hagati y’umutwe w’inyeshyamba ndetse n’ingabo za perezida Bashar Assad aho hamaze gupfa abantu barenga magana atanu mu makimbirane y’abanyagihugu guhera muri 2011.
4.Iraq
Nyuma y’intambara yabaye muri iki gihugu ndetse ikanangiza byinshi iki gihugu kikaba kigenda kigaragaramo ihohoterwa ryinshi.
3.Mexico
Iki gihugu kigaragaramo umutekano muke ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
2.Guatemala
Iki gihugu kibarizwa muri America yo hagati kikaba kirimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ubwicanyi bukabije aho muri 2015 hagaragaye abicanyi 91 mu cyumweru.
1.Afghanistan
Iki gihugu kikaba kigaragaramo ihohoterwa cyane ndetse n’umutwe w’iterabwoba ukomeye cyane wa Taliban.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *