Hagaragajwe urutonde rw’ibihugu byo muri Afurika bishobora gushegeshwa bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus
Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020
Indwara z’ibyorezo ziterwa na virusi kandi zikwirakwira byihuse zigenda ziyongera umunsi ku munsi nka coronavirus yarahereye mu Bushinwa ikaba imaze gutera ubwoba hafi Isi yose.
Nk’uko ikarita yakozwe n’iki kinyamakuru ibigaragaza, hari ibihugu byagaragajwe bishobora kwibasirwa n’iyi Virus bise “COVID-19”., ikinyamakuru The africareport cyagaragaje bimwe mu bihugu by’Afurika bifite amahirwe menshi yo gushegeshwa n’iki cyorezo.
Ibi bakaba babishingira ku ku kuba hari Abanyafurika benshi basubijwe ku butaka bakomokaho nyuma y’aho Ubushinwa bwibasiwe n’iki cyorezo, aho abasaga 60.000 batashye nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO/OMS) ubigaragaza.
OMS ikomeza ivuga kandi ko hari Abanyafurika benshi bafite iyi virusi gusa bikaba bikigoye kuba wayibona mu murwayi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umubiri w’Umunyafurika bigoye kuba wafatwa byoroshye n’iyi virusi bityo ko utapfa kumenya umubare nyawo wabamaze kuyandura.
Kugeza ubu ibihugu birimo: Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Somalia, Chad, Central African Republic na Mauritania bikaba bigirwa inama yo kuba maso.
Ibitekerezo
Ntibavuga amahirwe menshi yo kwandura bavuga ibyago byo kwandura
Mwiriww ikibazomfiye iyo mukora inkuru kuki mutareba ko nokumenya ikinyarwan