Hagaragaye Umu-Dj wakundanye na Zari bwa mbere amuvanye mu cyaro ndetse akanamwigisha umujyi[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 06, Apr 2018
Nyuma y’igihe gito Zari Hassan atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Diamond Platnumz kuri ubu hadutse umu-DJ wo mu gihugu cya Uganda witwa Rasta Rob uvuga ko kuva kera asanzwe afitanye umubano wihariye n’uyu muherwekazi ndetse agahamya ko bamenyanye akizamuka ariko ataramamara nk’uko ubu bimeze. Ntacyo asize inyuma, DJ akanaba MC Rasta Rob yahishuye ko na mbere y’uko Zari yamamara bari basanzwe bafitanye umubano wihariye nk’uko ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Rasta we (…)
Nyuma y’igihe gito Zari Hassan atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Diamond Platnumz kuri ubu hadutse umu-DJ wo mu gihugu cya Uganda witwa Rasta Rob uvuga ko kuva kera asanzwe afitanye umubano wihariye n’uyu muherwekazi ndetse agahamya ko bamenyanye akizamuka ariko ataramamara nk’uko ubu bimeze.
Ntacyo asize inyuma, DJ akanaba MC Rasta Rob yahishuye ko na mbere y’uko Zari yamamara bari basanzwe bafitanye umubano wihariye nk’uko ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Rasta we wari usanzwe avanga umuziki ndetse akanayobora ibirori bitandukanye yavuze ko yamenyanye na Zari mu mwaka wa 1993 mbere y’uko yamamara. Yavuze ko ariwe wenyine wazamuye Zari amukuye mu gace ka Jinja akamugeza mu Mujyi wa Kampala agatangira kumwigisha Umujyi.
Iyi foto yafotowe mu mwaka wa 2014 igaragaza DJ/ MC Rasta Rob ubwo yari kumwe na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ariwe mugabo wa mbere wa Zari.
Rasta Rob yakomeje avuga ko Zari bitamugoye guhita yamamara bitewe n’uko yari umuntu udacecetse (not shy). Nyuma yuko yamamaye, Zari ngo yakomeje gukorana na DJ Rasta Rob ariko bitari nk’uko bakoranaga mbere. Aganira na Radiocity FM. DJ Rasta Rob yagize ati:“Zari was my girlfriend and I’m the one who introduced her to Kampala city. She was quite sharp and she caught up with the trends quite quickly”.
Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:“Zari yari umukunzi wanjye (my girlfriend) ndetse ni njyewe wamumenyereje Umujyi wa Kampala. Bitewe nuko atari umwari ucecetse, byahise bimufasha kumenyera vuba anahita amenyekana”.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *