skol

Hamisa Mobetto yashimiye bikomeye Diamond wamuhaye inzu y’igitangaza

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Hamissa Mobeto umunyamideli akaba n’umugore wa Diamond Platnumz arashimira byimazeyo umugabo we wamuhaye impano y’inzu ubu akaba afite aho abarizwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram rw’umwana Diamond yabyaranye na Hamissa Mobeto Dyallan yabajije abaza uko bakiriye inzu maze Hamisa Mebetto nawe asubiza atajijinganyije ko bayikunze kandi yakoze amusabira n’umugisha uturuka ku mana.

Ibi byabaye nyuma y’amashusho yashyizwe hanze kuri Instagram y’umwana wa Diamond yakurikiranye n’ubutumwa bwifuriza abamukurikira ijoro ryiza maze mu gusubiza Diamond agira ati:”nizere ko inzu mwayikunze ”

Hamissa Mobeto nawe ntiyatinze kuko yahise amugaragariza ibyishimo afite ku mutima maze asubiza agira ati:”Yego twarayikunze kandi warakoze cyane Imana ikomeze iguhe umugisha byimazeyo”.

Gusa nk’uko sde.co.ke dukesha iyi nkuru ibivuga ntabwo birasobanuka niba koko iyi nzu yayiguriye Hamisa cyangwa ariyo yabakodeshereje dore ko nta mpapuro zirajya hanze z’ubugure cyangwa ubukode gusa igihari ni uko yabahe inzu.

Ibitekerezo

  • Nyamara Hamissa yamubyariye umwana mwiza cyaneee aruta aba zari kureee .

    Nanjye mbona hamissa yaramubyariye umwana mwiza cyane kuruta aba zari.umwana nyine agiye gukiza nyina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa