Hamisa Mobetto yongeye guteza urujijo ku mubano we na Diamond Platnumz
Yanditswe: Monday 30, Apr 2018
Uyu munyamideli wanabyaranye na Diamond Platnumz aherutse gutangaza amagambo adasanzwe kuri Diamond bishyira mu rujijo abantu benshi n’abakurikiranira hafi umubano w’aba bombi.
Nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu Hamisa na Diamond batangiye kurebana ay’ingwe bigera n’ubwo Hamisa ajyana Diamond mu nkiko amusaba indezo.
Ku rundi ruhande nyuma y’aho Zari na Diamond batandukaniye Hamisa yongeye kugaragaza ko ibye na Diamond bitarangiye. Mu bihe bitandukanye uyu mwari yagiye ashyira (…)
Uyu munyamideli wanabyaranye na Diamond Platnumz aherutse gutangaza amagambo adasanzwe kuri Diamond bishyira mu rujijo abantu benshi n’abakurikiranira hafi umubano w’aba bombi.
Nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu Hamisa na Diamond batangiye kurebana ay’ingwe bigera n’ubwo Hamisa ajyana Diamond mu nkiko amusaba indezo.
Ku rundi ruhande nyuma y’aho Zari na Diamond batandukaniye Hamisa yongeye kugaragaza ko ibye na Diamond bitarangiye. Mu bihe bitandukanye uyu mwari yagiye ashyira ahagaragara ubutumwa bugaragaza ko agifitanye umubano wihariye na Diamond.
Hamisa Mobetto yagaragaraje ko umubano we na Diamond n’ubwo wajemo agatotsi ariko bakiyumvanamo
Uyu mubyeyi w’abana babiri nyuma yo gushyira ahagaragara ifotp yagaragazaga ari kumwe na Diamond, yongeye gushyira ahagaragara ifoto afashe ikiganza cya Diamond maze avuga ko iyo bari kumwe aba yumva nta kintu cyiza nkabyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *