skol

Hamisa na nyina ngo bagiye kurogesha Diamond

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yatangaje ko yumvishe amajwi avuga uburyo Hamisa na Nyina bamurogesheje akagura bimwe mu bintu by’agaciro akabiha Hamisa yateye inda.

Benshi bari baratangiye gutekereza ko Diamond yaba azasimbuza Hamisa Mobetto Zari ndetse bagakora ubukwe nk’uko yavugaga ko azakora ubukwe muri uyu mwaka. Ibi byose byahindutse umuyonga ubwo Diamond yakiraga amajwi y’uyu mukobwa ari mu mipangu we na nyina yo kurogesha.

Amakuru dukesha ikinyamkaru cya sde.co.ke ngo mubyavuzwe muri aya majwi Diamond yumvishe harimo nko kuba barasabye umupfumu kubaha uburozi buzatuma Diamond Platnumz agurira inzu Hamisa Mobetto, ibi bikaba byarabaye iyi nzu Diamond akayigura. Diamond yavuze byeruye ko azi neza ijwi rya Hamisa Mobetto ku buryo nta gushidikanya ko ari we ushaka kumuroga hamwe n’umuryango we.

Aya majwi bamwe bavuze ko ari amahimbano, bavuga ko nyina wa Diamond na mushiki we bashakishije abantu bavuga kimwe na Hamisa na nyina bakabakinisha ikinamico yo guhimba ayo majwi, gusa Diamond yavuze ko ibi bitabaye ndetse ngo azi neza ijwi rya Hamisa ku buryo atamwibeshyaho, amubwira ko bibababaje kuba atekereza gukora ibintu nk’ibyo agamije ko Diamond yazamugira umugore.

Kugeza ubu Hamisa Mobetto nta kintu yari yasubiza kuri ibi ashinjwa, gusa iby’inzozi zo kuzarongorwa n’uyu muhanzi babyaranye umwana w’umuhungu muri 2017 biracyari kure nk’ukwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa