skol

Hamisa ushinjwa kuryamana na Jaguar yamwihakanye

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mabetto yahakanye yivuye inyuma ko atigeze aryamana n’umuherwe Jaguar wo muri Kenya.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga za interinete hakwirakwijwe amakuru avugako Hamisa yegetse umwana kuri Diamond kandi yaramubyaranye n’umuherwe ndetse akaba n’umuhanzi Jaguar.Mu byo abantu bashingiragaho bavugako uyu mwana yaba ari uwa Jaguar nuko afite ishusho ye.

Mu kiganiro Hamisa yagiranye n’ikinyamakuru Millard yavuze yatembereye inshuro nyinshi muri Kenya gusa atageze abonana na Jaguar ndetse yongeraho ko burya umubyeyi ariwe akenshi uba uzi se w’umwana ndetse ashimangira avuga ko uyu mwana ari uwa Diamond.

Yagize ati “Ntabwo nigeze mpura na rimwe na Jaguar mu buzima bwanjye. Nagiye muri Kenya kenshi ariko ntabwo nigeze mbonana na we, ntabwo muzi. Birantungura cyane kumva abantu bavuga ko ari se w’umwana wanjye.”

Yongeyeho ati “Iyo abantu bavuga ko Dylan ari uwa Jaguar ndarakara kuko nzi neza se uwo ari we. Ninjye waryamanye na se, ni njyewe rero umuzi.”

Ibi kandi byemejwe na se w’ umwana Diamond mu rwego rwo guca amazimwe avugako umwana ari uwe ndetse ashimangira ko amukunda cyane.

Yagize ati” ni umwana wanjye, kandi azahora ari umwana wanjye, mbisubiremo umwana wanjye nkunda”.

Umwana Diamond yabyaranye na Mobeto ntiyibonwamo na benshi mu bafana be bakunze kumubwira ko atari uwe, ariko ibi bikarushaho kugira imbaraga biturutse ku buryo nyina na mushiki we bagiye bagaragaza ko batiyumvamo uwo mukobwa kurusha Zari babanaga. Aho bicyekwa ko Zari bamukundiye ko ari umuherwekazi mu gihe Hamisa we ntakazi agira ahubwo ahora ateze ibiganza kuri Diamond amusaba buri kimwe kandi nabo akaba ariwe bakuraho iposho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa