Hamisa yashyamiranye na Alliyah bapfa ko yiyitiriye ikanzu itarakorewe iwe mu iduka.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Hamisa yatangaje ko ikanzu yambaye mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Wasafi TV ya Diamond Platnumz, ari iyadodewe mu iduka rye ‘Mobetto Styles’.
Iyi kanzu Hamisa yari yambaye, yasaga n’iya Sarah, umukunzi w’umuhanzi Harmonize, umwe mu bakorera umuziki muri studio ya Diamond ‘Wasafi record’.
Ku rundi ruhande, ngo aya makanzu yaguzwe mu iduka ‘Ab Designers’ rya Alliyah, bikaba bitandukanye n’ibyo Hamisa yari yabeshye yiyitirira iyo myambaro. Alliyah yatangarije ikinyamakuru Global Publishers, ko iyi kanzu Hamisa yari yambaye yavuye mu iduka rye ‘Ab Designers’, ahubwo ko Hamisa yagombaga kuyigarura nyuma y’ibirori.
Bimaze gufata indi ntera, abafana baterana amagambo, Hamisa yireguye avuga ko yumviswe nabi ku byo yatangaje, agira ati “Bavandimwe narabisobanuye, ndanabyandika ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko iyo modeli ari we wayizanye[Alliyah] ariko natangajwe cyane n’uko abantu banyibasiriye ku mbuga nkoranyambaga”.
Hamisa Mobetto, ni umugore wabyaranye na Diamond Platnumz, akaba azwi cyane mu mashusho y’indirimo y’uyu ‘Salome’. Uretse gukoresha mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, uyu mugore anazwi mu ruhando rw’abanyamideli.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *