Haruna Niyonzima n’umuvandimwe we Muhadjili bagize ibyago[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo hasakaye inkuru y’akababaro ibika Twizerimana Hawa Sumaya wari mushiki wa Hakizimana Muhadjili na Haruna Niyonzima bombi bakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
APR FC n’abakinnyi bayo bihanganishije Muhadjiri n’umuryango we kuba yabuze mushiki we. Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzaniya nawe yavuze ko yamenye inkuru y’urupfu rwa mushiki we ndetse ko yanamaze gusaba uruhushya , kuri ubu arimo kwitegura kuza mu (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo hasakaye inkuru y’akababaro ibika Twizerimana Hawa Sumaya wari mushiki wa Hakizimana Muhadjili na Haruna Niyonzima bombi bakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
APR FC n’abakinnyi bayo bihanganishije Muhadjiri n’umuryango we kuba yabuze mushiki we. Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzaniya nawe yavuze ko yamenye inkuru y’urupfu rwa mushiki we ndetse ko yanamaze gusaba uruhushya , kuri ubu arimo kwitegura kuza mu Rwanda gusezera kuri mushiki we bwa nyuma.
Haruna Niyonzima na murumuna we Muhadjili
Nyakwigendera kandi yari nyina wabo wa Bizimana Djihad na murumuna we Sadjati, tutibagiwe ko yari na muramukazi wa Ndayishimiye Eric Bakame dore ko yashatse murumuna we.
Mushiki wa Haruna na Muhadjili Hawa Sumaya witabye Imana
Twizerimana Hawa Sumaya yazize uburwayi, akaba asize umugabo n’abana 3. Biteganijwe ko agomba gushyingurwa i Rubavu kuri uyu wa Gatatu saa kenda z’umugoroba.
Ibitekerezo
twifatanyije muri ako kababaro