Hashyizweho amafaranga abashaka kureba umuhango wa nyuma wo gutoranya Miss Rwanda 2021 bazajya babanza kwishyura
Yanditswe: Friday 12, Mar 2021
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko abantu bifuza kuzareba umuhango wo gutanga ikamba baciye kuri YouTube bagomba kubanza kwishyura $3.
Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hazamenyekana Miss Rwanda 2021 uzasimbura Nishimwe Naomie wari umaze umwaka afite iri kamba.
Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 iri rushanwa ryateguwe mu buryo budasanzwe. Amajonjora y’ibanze yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, gutora 20 bajya mu mwiherero bibera mu muhezo ariko byerekanwa kuri Televiziyo na YouTube, ni nako bizagenda ku munsi wa nyuma.
Mu itangazo ryo kwamamaza ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abategura Miss Rwanda bemeje ko kureba umuhango wo gutanga ikamba bizaca kuri KC2 ariko abakeneye kubirebera kuri YouTube bazabanza bishyure $3.
Ni ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda kuko ibindi bitaramo byagiye bica kuri uru rubuga bitigeze byishyuzwa na rimwe, ibintu bishobora no kubangamira benshi.
Irushanwa rya Miss Rwanda rikurikirwa n’abantu benshi, abakoresha YouTube cyane ni abatuye mu mahanga n’abandi bari mu gihugu ariko badashobora kureba KC2.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *