skol
fortebet

Ibi nibyo ibintu 10 buri wese akwiye kumenya byamufasha mu gihe ahuye n’ibibazo bimukomereye

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu buzima tunjya duhura n’ibibazo bitandukanye, rimwe na rimwe ingaruka n’inkurikizi zabyo bigaterwa n’uko twabyitwayemo ndetse n’ingamba twafashe nyuma yo guhura n’ibyo bibazo. Ibi rero ni bimwe mu byo buri muomyi wese w’ikinyamakuru UMURYANGO akwiye kuzirikana, bikamufasha kwitwara uko bikwiye muri buri kibazo uhuye nacyo:

Sponsored Ad

1. Njya umenya ko atari wowe wenyine ufite ibibazo, uzirikane ko hari benshi bakurusha kubabara ndetse bifuza kuba bagera ku rwego nk’urwo wowe uriho

2. Njya umenya ko nk’uko umubyeyi yima umwana we urwembe ngo rutamukomeretsa, Imana nayo hari ibyo itwima kuko ibona atari byiza kuri twe kandi nyuma y’ibibazo ikazatugenera ibyiza bitugenewe.

3. Njya uhakura isomo ryo kwihangana no gukomera, wizigamire n’ukundi kwihangana uzitabaza ubutaha kuko uretse n’ibyo hari n’ibindi bizakubabaza kuko turi mu isi, nta na rimwe ibibi kuri iyi si bitazabaho ariko kandi nta mvura idahita biraza bikagera aho bikanagenda ibihe byiza bikaza.

4. Binjye bigutera kwiga kwicisha bugufi no kutishyira hejuru cyane kuko iminsi ibyara idahatse, bityo bigufashe no kumenya kubanira neza abandi.

5. Binjye bituma wibuka ko hari Imana ikora byose, ituma byose bibaho maze wibuke kuyiyambaza mu bikomeye ndetse no kuyishima mu byiza igihe yabigukoreye cyane ko no kuba ugihumeka ubwabyo ukwiye kubishimira Imana

6. Njya uhita utekereza cyane ku byakubayeho usesengure, urebe ko nta kosa cyangwa uburangare wagize, usuzume neza niba nta ruhare wabigizemo ndetse unarebe niba ntacyo wakora ngo bene nk’ibyo bitazongera kukubaho maze uhite ufata ingamba.

7. Njya ukunda guhita utekereza no ku byiza bijya bikubaho, nuhura n’ibyago wibuke amwe mu mahirwe akomeye wagiye ugira mu buzima, byose bizagufasha kwibuka ko ugomba kwakira ibyiza n’ibibi uko bigenda bisimburana.

8. Njya ukunda kuganira no gusura abandi bafite ibibazo bikomeye uzi. Aha benshi bashobora guhita bumva ko uba ugomba kubyiyibagiza ariko burya ni ngombwa cyane, niba uhuye n’ikibazo ushobora gusura nk’umurwayi cyangwa umuvandimwe urwaje umuntu mu bitaro, ushobora kuganira n’umuntu uheruka kubura umuvandimwe cyangwa se undi uzi ko ababaye cyane bityo bikabasha kugufasha kumva ko ahubwo wowe ibyawe byoroshye. Abantu bamwe barabizi nk’iyo ugiye kwa muganga urwaye uhasanga indembe zifite akuka gake ukumva wowe urorohewe. Iyo utaka akabazo ukumva ubuhamya bw’ufite ibirenze wumva wowe ibyawe byoroheje.

9. Njya ufata umwanya munini wo kuruhuka no kwitekerezaho uri wenyine, wumve ko ukwiye gufata umwanya ugatekereza ibizakugirira akamaro mu gihe kizaza ndetse unibaze usesengure neza urebe ko nta buryo Wabasha korosha ibibazo ufite cyangwa se ugashaka uburyo bwiza bwo kwitwara muri icyo kibazo.

10. Njya uzirikana ko ikibazo wagize kitagomba guhagarika ubundi buzima, wumve ko udakwiye kwiyahuza inzoga cyangwa ibindi kuko icyo gihe uba ukemuza ikibazo ibindi bibazo bikomeye kurushaho. Niba ufite ibibazo wikumva ko udakwiye kurya cyangwa kwiyitaho nk’uko bisanzwe, gerageza kwihangana ukomeze kwiyitaho nibwo uzabasha no gusubiza ubwenge ku gihe ugategura neza imbere hawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa