Ibintu bitangaje binateye ubwoba byasanzwe mu muryango w’inzu ya Musenyeri Ezekiel avuga ko ari ibirozi byo kumushimuta no kumwica[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 24, Aug 2018
Mu gihugu cya Nigeria Ibintu bibiri bitangaje ndetse binateye ubwoba byasanzwe mu muryango w’inzu ya Musenyeri Ezekiel Orhevba,ariko byateye ubwoba abaturage kuko bibaza niba uwo mukozi w’Imana yaba aroga cyangwa se bakaba bamuroze.
Amakuru avuga ko Musenyeri, Ezekiel Orhevba yabyutse kuwa kabiri mu gitondo yumva amajwi y’abantu benshi amuhamagara ngo naze arebe ibintu bitangaje basanze imbere y’inzu ye .
Babisanze mu muryango w’aho musenyeri aba
Musenyeri Ezekiel yahise atangaza ko ako kabindi karimo ari ako kumushimuta ndetse no kumwica ngo kuko hari urupapuro yanditse avuga ko ashobora kuziyamamamariza kuyobora Nigeria ngo kandi akaba yarashinjije president Muhammadu Buhari uburwayi budasanzwe.
Mu magambo ye Musenyeri yagize ati: “Navuye muri Abuja mu ijoro ryacyeye kandi muri iki gitondo hari abantu bamapamagaye ngo basanze ibintu bidasanzwe mu muryango w’iwanjye,njye nabyita ko ari juju,gusa abapolisi nibza bo barabishakira izina rikwiye .Gusa mfitanye ikibazo n’abantu bo muri Federal Psychiatric Hospital,kandi ndibaza ko haba hari gihamya yukobaba ari nabo babikoze.ariya ni amarozi ashala kwica umukozi w’Imana ariko barbeshya kuko iyo nkorera ntabwo yabyemera”.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace nabo batangaza ko batazi ubwoko bw’ibi bintu ngo gusa biteye ubwoba cyane kuko ngo ntibisanzwe,bityo ngo bari m’urujijo bibaza niba Musenyeri nawe yaba akoresha amarozi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *