Ibyo Miss Ingabire Grace yaganiriye na Amanda ku munota wa nyuma ngo bamenye uwegukanye ikamba
Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021
Miss Ingabire Grace yatangaje ko ubwo haburaga amasegonda make ngo hamenyekane uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 ,we na Akaliza Amanda bagiranye ikiganiro gito ariko bisa nk’aho bari banafite ubwoba.
Mu kiganiro yagiranye na RTV, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yavuze ko mu kanya gato bamaze baganira bavuze ku rugendo rwabo mu irushanwa banibaza impamvu ari bo babiri bagombaga kuvamo Miss Rwanda.
Ati “ Twari turi kuganira ukuntu twaje mu mwiherero, ukuntu urugendo rwagenze, twibaza ukuntu duhagaze hariya mu bantu bose 20.”
Miss Ingabire Grace kandi yavuze ko we na Akaliza Amanda bateranaga imbaraga buri umwe yumvisha mugenzi we ko ikamba rishobora kuba irye.
Ati “ Twateranaga imbaraga, tukavuga nyine ndagukunda, uraza gutsinda, ibintu nk’ibyo. Aho twafunze amaso yaravuze ngo reka twitekerezeho.”
Na nyuma y’uko batangaje ko Ingabire Grace ari we wegukanye ikamba, Akaliza Amanda yagaragaje ibyishimo byinshi, ibintu avuga ko byamweretse ko ari inshuti nziza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *