skol

Ibyo wamenya kuri Shaku Shaku imbyino iharawe n’urubyiruko rwinshi

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Imbyino ya Shaku Shaku niyo igezweho cyane muri Nigeria, ariko yanarenze imbibi ikundwa n’abandi bantu benshi bo mu bihugu bitandukanye cyane cyane iby’Afurika, dore ko kuri ubu mu mashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi usanga bifashisha iyi mbyino.

Umuziki no kubyina ni ibintu bitajya bisigana. Uko injyana zigenda zisimburanwa ni nako abahanga mu kubyina bagenda bavumbura uburyo bushya bwo kubyina kandi bunogeye ijisho. Zimwe mu mbyino zagiye zihararwa cyane twavuga nka Shoki, Gwara Gwara, Shaku Shaku, Dapu, Azonto, n’izindi.

Muri iyi minsi Shaku Shaku niyo iharawe cyane na benshi mu bahanzi haba abo muri Nigeria hazwi nk’igicumbi cy’umuziki, no mu bindi bihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Muri 2017 nibwo iyi mbyino yamamaye cyane, biturutse ku muhanzi wo muri Nigeri witwa Olamide. Shaku Shaku uyibyina asobanya amaboko ayajyanye imbere, akajya ahinduranya ari nako ayanyuranya, kandi bikajyana n’amaguru. Ni imbyino yo ku muhanda abayibyina baba batera intwambwe bamaze nk’abanyweye urumugi rwinshi.

N’ubwo iyi mbyino yitirirwa Olamide ntabwo ari we wayivumbuye, we icyo yakoze ni ukuyamamaza. Uwitwa DJ Real avuga ko Shaku Shaku ari izina ryitwa abasore bibera ku mihanda, bakaba bakunda kubyina muri ubu buryo iyo bakutse urumogi. Akeka ko iyi mbyino ituruka mu gace ka Agege muri Leta ya Lagos.

Bwa mbere iyi mbyino Olamide yayikoresheje mu ndirimbo ye yise ‘Wo’, itangira gukundwa, gusa yaje kwamamara cyane nyuma y’igitaramo ngarukamwaka cy’umuhanzi cyabaga ku nshuro ya kane (lamide Live in Concert 4). Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10.

Mu mpera za 2017 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza amashusho y’abantu bari kubyina Shaku Shaku, harimo n’ibyamamare nka Wizkid, Davido, Tiwa Savage, Dj Cuppy n’abandi benshi.

Kuri ubu nuko iyi mbyino yageze no muri Afurika y’Iburasirazuba aho mu Rwanda ikoreshwa n’abahanzi batandukanye ndetse ikaba ari imbyino ikunzwe n’abantu benshi biganjemo cyane urubyiruko

Kuva ubwo kugeza ubu imaze gukoreshwa mu ndirimbo zitabarika. Iri muri I Don’t Care ya Simi, Soco ya Wizkid, This is Nigeria ya Falze, Jibebe ya Diamond Platnumz ari kumwe na Mbosso na Lavalava, Kwangwaru ya Harmonize na Diamond, Hero ya Safi Madiba, Winner ya Queen Cha, n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa