Icyifuzo afite abenshi bagifata nk’inzozi bitewe n’imiterere y’umutwe we (AMAFOTO)
Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017
Afite ubumuga bw’umutwe Arifuza umugore uzamukunda atitaye uko umutwe we uteye
Uyu ni umugabo wo mu gihugu cya Pakistani, amazina ye ni Sain Mumtaz, ni umwe mu bantu babayeho bafite imitwe minini nyamara si we wabyiteye.
Uyu mugabo w’imyaka 25 yahuye n’ikibazo gikomeye, aho kuva akiri muto ubwo yibasirwaga na virus yitwa Proteus, iyi ikaba yaratumye bimwe mu bice bye by’umubiri bikomeza gukura kugeza n’ubwo umutwe we ukuze ukarenza uko umutwe wa muntu wagakwiye kuba ungana.
Uyu mugabo (…)
Afite ubumuga bw’umutwe
Arifuza umugore uzamukunda atitaye uko umutwe we uteye
Uyu ni umugabo wo mu gihugu cya Pakistani, amazina ye ni Sain Mumtaz, ni umwe mu bantu babayeho bafite imitwe minini nyamara si we wabyiteye.
Uyu mugabo w’imyaka 25 yahuye n’ikibazo gikomeye, aho kuva akiri muto ubwo yibasirwaga na virus yitwa Proteus, iyi ikaba yaratumye bimwe mu bice bye by’umubiri bikomeza gukura kugeza n’ubwo umutwe we ukuze ukarenza uko umutwe wa muntu wagakwiye kuba ungana.
Uyu mugabo yagerageje kwivuza ndetse abaganga b’aho batuye bakoze uko bashoboye ngo babe bamuvura gusa biranga kutagira icyo bitanga.
Uyu mugabo we uko ameze avuga ko ubanza ari umuvumo cyangwa igihano yahawe n’Imana.
Aha Sain yari kumwe n’umubyeyi we
Umuryango n’inshuti bakomeje kumuba hafi no kumuha icyizere cy’ubuzima bw’ejo ari nako bakomeza gushakisha uwamuvura.
Uyu mugabo n’ubwo afite imiterere idasanzwe nyamara ngo akunda abantu ndetse afite icyizere cyo kuzabona umugore mwiza umwizihiye kandi umukunda nk’uko hora amwifuza, kuko kuba bimwe mu bice by’umubiri biteye mu buryo butandukanye n’ubwo abandi ntibikuraho kuba akunda nk’abandi.
Aha Sain ari kumwe n’umubyeyi we n’umuvandimwe we muto
Yagize ati”Kuva navuka ni uku nabayeho,isura yanjye, amaguru amaboko byose biteye mu buryo butangandukanye n’ubw’abandi, ibi bituma bamwe bakeka ko ntakunda abantu badateye nkanjye, ariko mfite mu mutwe hazima kandi mbasha kumva neza buri kintu.”
Yakomeje avuga ko mbere abantu bamutinyaga ariko kuri ubu abantu bamwegera ndetse bakanamwita inshuti yabo.
Sain ari kumwe n’umuryango we
Yagize ati”Banyita inshuti yabo,umunsi umwe ndizera ko nzakira ndetse nkaba nahura n’umugore uzankunda.”
Kuva yavuka uyu musore ntiyigeze ahura n’umuganga n’umwe ngo abe yakwitabwaho hakiri kare kuko iyo azaguhura n’abanganga baba barafatiranye buriya burwayi bwe akiri muto bukaba bwanakira gusa bitewe n’uko ubu burwayi bwe bwamenyakanye amaze gukura hari amahirwe make yo kuba yakira.
Ibitekerezo
lmana imutabare.