skol

Ifoto Hamisa Mobetto yashyize hanze akiri umwana ateruwe na Papa we yateye benshi impuhwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli mu gihugu cya Tanzania, Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize hanze ifoto ye ya kera ateruwe n’ababyeyi be bitera benshi mu bafana be amarangamutima akomeye.

Iyi foto ngo nibwo bwa mbere uyu munyamideli ayishyize hanze, akaba agenera se ubutumwa bwiza bwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.Aho yagize ati “Data Hassan, Umwana Missa na Mama Mobetto, gira iruhuko ridashira Data mwiza kandi turagukumbuye”.

Iyi foto uyu mukobwa yashyize hanze ku wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, ayicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, igaragaza ko umuryango avukamo wari uciriritse.Gusa ntatangaza igihe nyacyo se yaba yaraviriye ku Isi, ariko nk’uko bigaragara mu maso ye n’uyu mugabo ugaragara mu ifoto, bigaragaza ko ari se kuko barasa, cyane cyane mu maso [amatama].

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba bashimiye kubona ifoto y’uyu munyamideli akiri umwana ariko kandi babazwa cyane n’uko atagifite umubyeyi we.Hamisa Mobetto ni umukobwa ukomeje kumenyekana mu ruhando rw’ibyamamare muri aka karere, akaba yarabyaranye na Diamond ndetse wanamukoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa