skol

Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ifoto igaragaza Platini atera ivi ngo yafashwe barimo gufata amashusho y’indirimbo yabo nshya.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 26 Nyakanga 2018 , Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Platini wo muri Dream Boys yateye ivi arimo gusaba umukobwa ko amwambika impeta , gusa ngo iyi photo yafashwe barimo gufata amashusho y’indirimbo yabo nshya.

Bamwe mu babonye iyi foto batangiye kuyihererekanya hirya no hino bavuga ko agiye gukora ubukwe gusa amakuru agera k’ UMURYANGO twahawe n’inshuti yabo ya hafi yadutangarije ko atariko biri ahubwo barimo bafata amashusho y’indirimbo yabo.

Yagize ati “Nabwo yateye ivi barabeshya ahubwo barimo bafata amashusho y’indirimbo yabo nshya.”

Twakwibutsa ko Platini yakundanye n’umukobwa witwa Ingabire Diane ndetse byanavugwaga ko bari mu myiteguro yo gukora ubukwe nubwo hatamenyekanye impamvu yabatandukanyije aho magingo aya uyu mukobwa afite undi musore bakunda utuye muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika.

Dore ifoto yavugishije benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa