Ifoto igaragaza umukobwa wakuyemo ibere arimo konsa umusore mu kabari yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Friday 28, Sep 2018
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza umukobwa arimo konsa umusore mu kabari .
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook, Instagram ndetse na Whats App hakwirakwije ifoto bivugwa ko yafatiwe mu kabari kitwa Bikono Bar gaherereye mu gihugu cya Uganda , aho umukobwa yafotowe arimo konsa umusore imbere y’imbaga y’abantu.
Uyu mukobwa wo mugihugu cya Uganda utamenyekanye amazina ye bamwe mu batanze ubuhamya bemezaga ko babikoze bamaze gusinda . Iyi nkumi yari yasohokanye n’inshuti ye y’umusore mu kabari gaherereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda ntiyakanzwe n’abantu uruhuri bari barigufata icyo kunywa muri aka kabari yakuyemo ibere ahereza inshuti ye maze nayo ikurura ibere imuryamye ku bibero.
REBA IFOTO:
Ibitekerezo
Bombi basinze.Gusa ntibivuga ko Imana itubuza kunywa inzoga.Nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.
Arko mana isi yarara ngiyepe