skol
fortebet

Ifoto ya Marina aryamanye n’umuraperi Edsha bari gusomana mu buryo budasanzwe ikomeje guca ibintu(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Uwase Deborah umaze kumenyekana cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Marina nta kindi kiri gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga usibye ifoto ye ahana igisomyo n’umusore bigeze gukundana mu minsi yashize.
Iyi foto ya Marina bikaba biri kuvugwa ko yakwirakwijwe n’umuraperi Edsha wigeze gukundana n’uyu mukobwa mbere y’uko aterwa gapapu (akurwamo) na The Ben nk’uko uyu musore yigeze kubyivugira. Iyi ni ifoto yashyizwe hanze Edsha ari mu buryohe bw’urukundo na Marina
Mbere y’uko izina rya Marina (...)

Sponsored Ad

Uwase Deborah umaze kumenyekana cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Marina nta kindi kiri gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga usibye ifoto ye ahana igisomyo n’umusore bigeze gukundana mu minsi yashize.

Iyi foto ya Marina bikaba biri kuvugwa ko yakwirakwijwe n’umuraperi Edsha wigeze gukundana n’uyu mukobwa mbere y’uko aterwa gapapu (akurwamo) na The Ben nk’uko uyu musore yigeze kubyivugira.

Iyi ni ifoto yashyizwe hanze Edsha ari mu buryohe bw’urukundo na Marina

Mbere y’uko izina rya Marina ritangira gutumbagira cyane mu itangazamakuru muri uyu mwaka kubera indirimbo ze zikunzwe yabanje gukundana igihe kirekire n’umuraperi Edsha ataramenyekana.

Biravugwa ko urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi ubwo The Ben yazaga mu Rwanda mu minsi yashize akiyegereza uyu mukobwa cyane ndetse hagacicikana n’amafoto ye ubona ko harimo akantu.

Ngo Marina yabwiraga Edsha ko nta kindi kibyihishe inyuma uretse ko yifuzaga kwiyegereza The Ben nk’umuntu wamugira inama mu muziki we ndetse bagakorana n’indirimbo.

Edsha ngo yaje kubona ibintu byararenze ubujyanama ahubwo byarajemo ubucuti kubera ubutumwa bugufi bw’urukundo Marina yohererezanyaga na The Ben.

Icyo gihe byarangiye Edsha abonye ko atakomeza kurwanira na The Ben umukobwa ngo ahitamo gukuramo ake karenge ariko ashengurwa cyane n’uburyo The Ben ukundwa n’abakobwa benshi yamutwara uwo yari yarihebeye.

Kuva icyo gihe Marina yatandukanye na Edsha ariko bivugwa ko Edsha yananiwe kubyakira ku buryo akomeje gushyira hanze amafoto ye aryamanye ku buriri na Marina ndetse bagotomerana iminwa ku rwego rwo hejuru.

Aya mafoto rero bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamufashije kuyakwirakwiza ku buryo abantu benshi bamaze kuyatera imboni.

Twabibutsa ko Marina yazamuwe na Uncle Austin wari umujyanama we n’ubwo byanavuzwe ko ariwe watumye The Ben yigarurira Marina akamutwara Edsha.

Nyuma kandi uyu Muraperi yaje gukora n’indirimbo ivuga ku rukundo rwe na Marina ndetse no kuri bamwe bamutandukanyije nawe...Ushobora kumva iyo ndirimbo hasi:

Ibitekerezo

  • Ariko se aba bakobwa bacu,ko mbona bashaka kurusha kwiyandarika abakobwa b’i Burayi no muli Amerika?Bible niyo ivuga ngo "bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge" (2 Petero 2:12).Ni gute waha umubiri wawe abahisi n’abagenzi?Ntabowo ubuto (youth) bugomba gukoreshwa mu kwishimisha gusa.Imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko,kugirango mu isi habeho order.Kugenda uryamana n’uwo muhuye wese,n’inyamaswa ntizibikora.C’est ca la MORALE.Kuki izi nkumi zacu zidashaka abagabo binyuze mu mategeko,noneho bakishimisha bisanzuye nkuko imana ibitwemerera muli Imigani 5:15-20?
    This is stupid.Tekereza kuryamana n’umusore,ejo akirongorera undi bakabana?Nubwo ubusambanyi bukorwa na Millions nyinshi z’abantu,bajye bamenya ko batazaba mu bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ntabwo bazaba muli Paradizo kandi ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka.Iyo bapfuye biba birangiye.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa