skol
fortebet

Ifoto ya Oda Paccy agaragaza ikipe y’umupira w’amaguru afana ku isi ikomeje kuvugisha abantu benshi ibitandukanye kubera uburyo yari yicaye n’agakabutura yari yambaye(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yasangije abakunzi be ifoto yambaye umwenda w’ikipe ya FC Barcelona n’agakabutura kagufi cyane.
Kuri iyi foto Oda Paccy yifuje gusangiza abakunzi be yanditseho amagambo agira ati " Murare neza ndabakunda" Aha Oda Paccy akaba yinjiye mu bahanzikazi Nyarwanda bakunda ruhago nkuko we yabigaragaje ko ari umufana ukomeye w’ikipe yo mu gihugu cya Espagne izwi nka Barcelone.
Gusa nubwo yagaragaje amarangamutima ye ku (...)

Sponsored Ad

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yasangije abakunzi be ifoto yambaye umwenda w’ikipe ya FC Barcelona n’agakabutura kagufi cyane.

Kuri iyi foto Oda Paccy yifuje gusangiza abakunzi be yanditseho amagambo agira ati " Murare neza ndabakunda"

Aha Oda Paccy akaba yinjiye mu bahanzikazi Nyarwanda bakunda ruhago nkuko we yabigaragaje ko ari umufana ukomeye w’ikipe yo mu gihugu cya Espagne izwi nka Barcelone.

Gusa nubwo yagaragaje amarangamutima ye ku ikipe y’umupira w’amagura yaba afana ku isi hari bamwe mu bafana be batabyumva kimwe,ndetse hari n’abagarutse ku mwambaro wo hasi yari yambaye n’imyicarire ye.

Nanone ni nkuko hari bamwe mu bakunzi be babyishimiye bamubwira ko bashimishijwe n’uko ari umufana wa Fc Barcelona mu gihe abandi nabo bamubwiye ko badashimishijwe no kubona ari umufana w’iyi kipe.

Mu bayitanzeho ibitekerezo kandi hari abagaragaye bamubwira ko abashotoye cyane ndetse ko abasigiye irari ridashira.

Dore bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abakunzi be kuri iyi Foto

.Nagukundaga arko iyo Barcelona none ndukubona ibivanze
.Ndagukunda nanje paccy,i’m barca fan’s too
.Paccy wicaye neza urigutuma numvambi..........kbs


Oda Paccy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunda gusangiza abakunzi babo amafoto ye ku rubuga rwa facebook.

Twabibutsa ko Oda Paccy ari umwe mu bahanzi bitabiriye PGGSS7 ndetse yegukana umwanya wa gatandatu muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa