skol
fortebet

Ifoto ya Platini ari kumwe n’inkumi y’ikizungerezi yateje ikibazo ku bakunzi ba Dream Boyz(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Nemeye Platini umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz nyuma yo gutandukana na Diane wari umukunzi we, kuri ubu uyu musore ntiyari yagaragaza undi mukunzi we gusa hari ifoto yagaragaye uyu musore ari kumwe n’inkumi aho hakaba ariho benshi bahereye bibaza niba uwo mwari yaba ari umusimbura wa Diane.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 nibwo Diane wari umukunzi wa Platini yatangaje kumugaragaro gutandukana kwe n’uyu musore bari bamaze imyaka 4 bakundana. Kuva icyo gihe Nemeye Platini (...)

Sponsored Ad

Nemeye Platini umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz nyuma yo gutandukana na Diane wari umukunzi we, kuri ubu uyu musore ntiyari yagaragaza undi mukunzi we gusa hari ifoto yagaragaye uyu musore ari kumwe n’inkumi aho hakaba ariho benshi bahereye bibaza niba uwo mwari yaba ari umusimbura wa Diane.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 nibwo Diane wari umukunzi wa Platini yatangaje kumugaragaro gutandukana kwe n’uyu musore bari bamaze imyaka 4 bakundana. Kuva icyo gihe Nemeye Platini ntiyigeze yongera kugaragaraza niba haba hari undi mukobwa yishumbushije nyuma yo kugenda kwa Diane.

Kuri ubu ariko abakunzi b’uyu musore hari ibyo batangiye gukeka nyuma yo kurabukwa ifoto kuri Instagram y’uyu musore aho ari kumwe n’umwari umwicaye iruhande. Benshi bakaba bakomeje kwibaza niba uwo mwari yaba ari umukunzi mushya wa Platini. Mu bitekerezo bitandukanye abakurikira Platini kuri Instagram bamwandikiye bose bahurizaga kumubaza niba ari we mukunzi we, gusa uyu musore akaba yirinze kugira icyo abivugaho.

Uyu niwe mukobwa wagaragaye ari kumwe na Nemeye Platini

Nemeye Platini umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boyz riheruka no kwegukana igikombe cya primus guma guma super star nyuma y’igihe kitari gito batangiye urugendo rwabo rwa muzika bamaze kuba ibirangirire we na Mujyanama Claude (TMC) baririmbana.

Platini ni umwe mu bahanzi bakundaga kugaragaza iby’urukundo rwabo cyane mu itangazamakuru ariko nyuma yo gutandukana na Diane, Platini yatangarije itangazamakuru ko iby’urukundo rwe agiye kujya abikora bucece bucece nka mugenzi we TMC.

Ibitekerezo

  • Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma babishyira,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kumuhaga,aramuta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.
    Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,niyo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa