Ifoto ya Jimmy Gatete wakoze ibitarakorwa n’undi mukinnyi mu Rwanda yatumye benshi bibuka ibihe byiza n’ibyishimo yabahaye[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020
Rutahizamu w’Amavubi wakoze ibitarakorwa n’undi mukinnyi mu Rwanda, Jean Michel Gatete, wamenyekanye cyane ku izina rya Jimmy Gatete, yagaruye akanyamuneza mu bantu batandukanye nyuma yo kongera kumubona ku ifoto.
Benshi bamubonye ku mbuga nkoranyambaga ku ifoto ya selfie yifashe, ifoto yamugaragazaga igice cyo hejuru gusa ariko ihita yibutsa benshi ibihe bya kera..
Jimmy Gatete mu 2020 ku ifoto ya selfie yashyize hanze
Abantu benshi babonye iyi foto bishimiye kongera kwibuka uwabatsindiye Uganda na Ghana agahesha amavubi kujya mu gikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka.
Benshi mu babonye iyi foto yashyizwe hanze n’umwe mu banyamakuru b’imikino Jean Luc Imfurayacu, bagiye bagaragaza ibyiyumvo byabo kuri Jimmy Gatete, bandika bagaragaza akanyamuneza bafite.
Hari abibutse bimwe mu bihe by’ibyishimo bagiriye kuri sitade, abandi bigaragaza ibyifuzo byo kuba nk’uyu wahoze ari umukinnyi wakoze amateka yakagombye kuba afite igishushanyo kuri Sitade buri wese yinjira areba.
Kubera ibikorwa yakozwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete ahora ku mitima ya benshi mu banyarwanda cyane cyane kubera ubuhanga yagaragaje ubwo ikipe y’idihugu cy’u Rwanda Amavubi yatsindaga Uganda nyuma y’uko yari yakomerekejwe mu mutwe bakamudoda, maze yagaruka mu kibuga agahita atsinda igitego cyagejeje u Rwanda ahantu hakomeye.
Twabibutsa ko amwe mu makipe Jimmy Gatete, yakiniye mu gihugu ari Mukura Victory Sports FC, APR FC and Rayon Sports. Yakiniye kandi Maritzburg United, yo muri South Africa na Saint George FC yo muri Ethiopia.
Gatete Jimmy yakiniye amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda
Jimmy Gatete wakunzwe n’imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda, kubera ibyishimo yabateraga iyo yabaga ari mu kibuga, kuri ubu afite n’ibyangobwa bimwemerera gutoza amakipe mu mupira wa ruhago.
Gatete Jimmy ubu afite n’ibyangobwa bimwemerera gutoza
Ibitekerezo
yewe Gatete ahubwo iyo status bayubake pe kuko duheruka kwishima agikina