skol

Igitaramo cy’abambaye imituku cyagaragayemo abakobwa bambaye imyenda igaragaza imiterere yabo[ AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Sandra Teta na Isimbi Alliance bakoreye igitaramo cy’abambaye imyenda y’imituku muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igitaramo cyari kiganjemo abakobwa bambaye imyambaro igaragaza imiterere yabo.

Kuri uyu wa uyu wa Gatanu taliki ya 25 Gicurasi 2018 . ahitwa Lapa Bistro Lounge Bar bahateguriye igitaramo cy’abambaye imyenda y’imituku [ Led Party] aho kwinjira muriki gitaramo byari amadolari 5 akabakaba ibihumbi bitanu by’amafaranga y’ u Rwanda .

Mu dushya twaranze iki gitaramo nuko kitabiriwe n’abakobwa batandukanye batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) baje bambaye imyenda benshi bita ko ishotorana igaragaza bimwe mu bice byabo by’ ibanga birimo ibibero , igituza cyabo.

Sandra Teta si ubwambere ateguye ibitaramo bifite umwihariko wo kwambara umwenda w’ ibara rimwe , mu bindi bitaramo yateguye birimo ibyatumiwemo umuherwekazi Zari ndetse na Bebe Cool, Vanessa Mdee, Umunya-Uganda Rabadaba n’abandi.

Twakwibutsa ko uyu mukobwa yamenyekanye mu ruhando rw’ imyidagaduro ubwo yabaga igisonga cya 2 cya Nyampinga wa SFB mu 2012, muri Werurwe 2018.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa