Ad Restricted
Igorofa Nyakwigendera Radio yasize yubakiye nyina ryaruzuye
Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018
Mbere y’ uko umuhanzi Radio ava ku isi yasize yubakiye umubyeyi we inzu iherere ahitwa Nakawuka.
Hashize amezi 4 Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana aho yasize ku isi imwe mu mishinga itandukanye irimo indirimbo yasize atarangije ndetse n’inzu yari yarubakiye nyina iherereye Nakawuka gusa umuherwe Bryan White akiyemeza kuzayubakisha ikarangira.
Magingo aya inkuru nziza ihari nuko yamaze kubakwa ndetse kuri ubu iri muri zimwe mu inzu z’ ikitegererezo ziherereye mu gace ka Nakawuka.
Kuri ubu biravugwa ko iyi nzu yatwaye Bryan White agera kuri miriyoni 89 z’amashiringi ya Uganda kugirango yubakwe neza ndetse bigezweho umubyeyi wa radio ahite ayimukiramo .



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *