Ihere ijisho nawe ububi bw’igikorwa cya Photoshoot cyabaye nk’icyorezo mu rubyiruko
Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018
Urubyiruko rutagira ingano rukomeje kwishora mu bikorwa bitari byiza, nyamara ababyeyi benshi ntago baba baziko ibyo abana babo barikiyemo bishobora kubakururira ingaruka zikomeye cyane.
“Photoshoot” ni igikorwa cyo gufata amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, kikaba giharawe cyane n’urubyiruko rutagira ingano, aho benshi usanga bagiye mu mihanda, mu mashyamba n’ahandi hanyuranye kwifotoza.
Urubyiruko rwinshi rwamaze kwandura iyi ngeso yo kujya kwifotoza ayo mafoto, aho usanga abakobwa n’abahungu bari hamwe, yewe hakaba n’abifotoza bambaye ubusa bibwira ko bari gushimisha abakunzi babo ku mbugankoranyambaga batazi ko bari guhabwa inkwenene.
Uyu musore yahawe urwamenyo kubera uburyo yari yambaye ngo ari muri Photoshoot
Akenshi uzasanga urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20 aribo bafashe iyambere mu kwifotoza ayo mafoto, abakobwa bambaye impenure, abahungu nabo bakunze kuba bambaye imyenda icikaguritse(Dechire) mu myifato yabo usanga bagerageza kwigana abahanzi bakomeye.
Iki gikorwa benshi bagikora batazi ingaruka zacyo, ndetse akenshi uba usanga n’ababyeyi ubwabo batabizi, nibyiza ko niba ubonye umwana wawe arimo kugendera muri izi nzira uzimuvanamo kugirango atazahura n’ingaruka zikomeye.
Ibi ni bimwe mu bintu bibi by’igikorwa cya Photoshoot
Abakobwa bashobora kuhavana inda zitateganyijwe
Akenshi muri Photoshoot, abahungu n’abakobwa baba bafite ibikapu byuzuyemo imyenda kandi bose bahindurira imyambaro ahantu hamwe, ibi bishobora gukurura irari ryo gusambana k’uburyo bworoshye cyane, bityo abakobwa bayijyamo bararye bari menge.
Kwandura SIDA
Uretse kuba basambana bagaterana inda zitateganyijwe, bashobora no kwanduzanya indwara zituruka mu gukora imibonano mpuzabitsinda nka SIDA, Mburugu, Imitezi n’izindi nyinshi
Indwara zifata uruhu
Nkuko twabivuze hejuru, abajya muri Iki gikorwa baba bafite imyenda inyuranye, ndetse usanga barimo gutizanya iyo myambaro, kugenda bambarana rero bishobora gukurura kwanduzanya indwara z’uruhu.
Ubujura
Kujya muri iki gikorwa bisaba kwishyura, kandi abajya gukora iyi Photoshoot 90% baba ari abanyeshuri nta kazi bafite, bityo bikaba byatuma biba amafaranga iwabo kugirango bajye kuyashora muri icyo gikorwa cya Photoshoot
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *