skol
fortebet

Ihohoterwa rya kinyamaswa ryakorewe umwirabura wagaburiwe imbwa rikomeje gutera abantu bose intimba! (AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Abapolisi b’abazungu bahohoteye umwirabura banamutegeza imbwa, abantu barumirwa
- Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abirabura, gikomeje guteza inkeke

Sponsored Ad

Abapolisi 3 bo mu gace mujyi wa San Diego muri Leta ya California bahohoteye bikomeye umwirabura ku manywa y’ihangu kugeza n’aho bamutegeje imbwa nayo imwigiraho ubufindo.

Ababonye iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bushingiye ku ivanguraruhu bababajwe bikomeye n’ibyo aba bapolisi bakoze benshi bakaba bagaragaje ko ibi bidakwiye kwihanganirwa.

Iki gikorwa cyafashwe nk’icya kinyamaswa cyakorwaga n’abapolisi 3 b’abofisiye ndetse n’imbwa yabo, aho bari baboshye uyu mugabo w’umwirabura bamuryamisha hasi mu muhanda bamwambitse ubusa maze bamutegeza iyo mbwa yabo imushwanyaguza ukuboko.

Amafoto ndetse n’amashusho by’aba bapolisi bahohotera umugabo w’umwirabura yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo imbwa yamukomerekeje bikabije ku maboko ubwo bayimushumuriraga.

Angel Nunez, wanyuze aho iki gikorwa cyaberaga yigiriye mu kazi, ni we wahise afata amafoto n’amashusho aza kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ibintu byaje kutavugwaho rumwe n’ababibonye.

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo
kubona aya mafoto n’amashusho, abantu bagaragaje ko bababajwe bidasanzwe n’ibyo aba bapolisi bakoze ku buryo abenshi basabye ko bakurikiranwa ndetse bakanasezererwa mu mwuga w’igipolisi.

Ku rubuga rwa facebook aya mashusho n’amafoto byashyizwe, mu gihe gito abantu basaga Miliyoni 2 bahise bagira icyo babivugaho ariko bose bagaragaza ko aba bapolisi bakoze ibihabanye n’imirimo bashinzwe.

Umwe mu bagize icyo babivugaho yagize ati “ Birababaje cyane ku buryo bigoranye kubisobanura. Kubona abapolisi bashinzwe gucungira abaturage umutekano aribo bawuhungabana ni ishyano. Biratangaje kubona abantu nka bariya bafata umuntu bakamutegeza imbwa ikamurya, ntibyumvikana rwose!!”

Ibitekerezo

  • Ngiyo demokarasi nyine birirwa bigisha africa. Bo ntamategeko abahana kuko bafite ubudahangarwa, karya human right siho ifite ikicaro? Nigute ibasha kubona mu rwanda,iwabo ntihabone?? Igisubizo buri wese yacyiha.

    Bene aba Bible ibita "inyamaswa zitagira ubwenge" (2 Petero 2:12).Imana yaduhaye ubwenge kugirango dukundane.Ariko abantu nyamwinshi batuye isi,bakoresha ubwenge bwabo mu kwicana,kwiba,gusambana,etc...kandi imana ibitubuza.
    Kubera ko abantu bananiye imana,Bible ivuga ko aba bose imana izabica ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Abazasigara bakabaho mu mahoro muli Paradizo.Niwo muti wonyine.

    People like those policemen must be in the hell

    Kontarumva Human right. Ivuga? Wamugani. Wa Messi bazikuvuga ibyo mu Rwandagusa. Iwabo rekadaaa. Nibagende

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa