Ikibazo cya Diamond na Ali Kiba kigiye kuvugutirwa umuti na Lata ya Tanzania
Yanditswe: Monday 03, Sep 2018
Leta ya Tanzaniya yatangiye kuvugutira umuti ikibazo kiri hagati ya Diamond Platnumz na Ali Salehe Kiba mu rwego rwo kwongera kubahuza.
Ni ikibazo kimaze igihe kirerekire aho aba bahanzi bombi batumvikana na gato aho n’abafana ubwabo badacana uwaka.
Ni amakuru Minisitiri ushinzwe umuco,Ubugeni n’imikino Dr. Harrison Mwakyembe yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro yatangaje ko bidatinze iki kibazo kigiye gukemuka aba bahanzi bakongera bagacana uwaka mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki wa Tanzaniya imbere.
Kuri we ngo abona nta kibazo gikomeye kiri hagati yabo ahubwo ari abafana bakomeza amakimbirane hagati yabo.
Yagize ati “Sintekereza ko hari ikibazo gikomeye nk’uko bivugwa. Ikintu nzi n’uko Diamond na Kiba nta tandandukaniro riri hagati yabo. Nagerageje guhura nabo ariko nta kibazo bagaragaje ko bafitanye.”
Global Publishers ivuga ko yakomeje ashimangira ko hari ikintu ari gutegura mu gihe cya vuba kizatuma abantu bizera ko aba bahanzi nta kibazo bafitanye.
Ati “Hari ikintu ndi gutegura mu gihe cya vuba kizabereka ko aba bahanzi nta kibazo bafitanye.”
Impaka z’aba bahanzi zamaze gufata indi ntera ku buryo hari harabuze umuntu wabahuza bakaba bakwongera kuba bakorana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *