Ikirori cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Wema Sepetu cyitabiriwe mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Wema Sepetu yatumiyemo umukinnyi wa filime ukomeye wo muri Ghana , Van Vicker byitabiriwe n’abantu benshi birenze abo yari yateganyije.
Wema Sepetu ufite ikamba rya Miss Tanzania mu 2006 yavutse Taliki ya 28 Nzeri 1988, muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 30 byiswe ‘Wema Sepetu Birthday Gala’, byitabiriwe na Mama wa Diamond Platinuz n’abandi bakinnyi ba filime zo muri Tanzania batandukanye.
Mama wa Diamond Platinumz yari yitabiriye ibi birori
Muri ibi birori byari byitezwe ko Diamond wahoze akundana na Wema Sepetu ndetse banasigaye bakorana cyane aza kubyitabira ariko ntiyigeze ahakandagira, gusa Wema Sepetu yavuze ko Diamond ataje kubera impamvu zitunguranye gusa ntakibazo we yabigizeho.
Joseph van Vicker, umukinnyi wa filime wo muri Ghana yari yitabiriye ibi biroro nk’umutumirwa mukuru
Abantu benshi bari biteze ko uyu muhanzi aza kwitabira ibi birori nyuma yo kugarura Wema Sepetu hafi ye , akamuha akazi kuri Wasafi TV, ari nacyo cyatumye abantu benshi barimo abanyamakuru bari baje kureba niba Diamond kugera muri ibi birori byabereye mu cyumba cy’inama cya Mlimani mu mujyi wa Dar Es salaam.
Mama wa Wema Sepetu aganira n’itangazamakuru
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byaramutse byandika ko Wema Seputu muri iyi minsi ari kugaragara bitandukanye na mbere cyane ko ngo ari gukora ibishoboka byose ngo agabanye ibiro.
Abanyamakuru bari benshi cyane
JB aganira n’itangazamakuru
Abandi bashyitsi bari bitabiriye ibi birori
Van Vicker ni uku yazanye na Wema Sepetu muri ibi birori
Wema Sepetu benshi bakunze kwita Tanzanian Sweetheart






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *