skol

Imbwa yegukanye ikamba ihize izindi kugira isura mbi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Imbwa ikomoka mu Bwongereza yitwa Zsa Zsa yegukanye ikamba ry’uko ariyo mbwa ya mbere ku isi mbi kurusha izindi.

Ni mu irushanwa ngarukamwaka ryabereye I San Francisco mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2018.

Zsa Zsa y’imyaka 9 yo mu Bwongereza n’ibyishimo byinshi yabaye imbwa ya mbere yegukanye insinzi mu irushanwa ngarukamwaka ryo guhitamo imbwa mbi kurusha izindi mu 2018.

Ibi birori byabereye ahitwa Sonoma-Marin Fairground muri Petaluma byashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bishimiraga kureba imbwa iribuze kwegukanwa irushanwa.

Iyi mbwa kandi yagaragaye nta bwoba namba ifite imbere y’imbaga yayirebaga bigaragarako yari yifitemo ikizere gihagije.

Nkuko Holywoodlife ikomeza itangaza ko sebuja w’iyi mbwa rurangiranwa witwa Megan Brainard azahabwa amadorari y’Amerika 1,500 nk’igihembo cyuko yitaye ku mbwa ye akanayimenyekanisha.

Wakwibuka ko ari ku nshuro yaryo ya 30 iri rushanwa rimaze ritegurwa rikaba rikunze kuba ari kuwa Gatanu gusa iry’uyu mwaka rikaba ryabaye ari kuwa Gatandatu.

REBA AMAFOTO Y’IMBWA IFITE ISURA MBI KURUSHA IZINDI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa