skol
fortebet

Imibereho y’uyu mwana nawe yatuma umutabariza(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Yamaze imyaka 11 yibanira n’indwara iteye ubwoba
- Ku myaka 16 yari abayeho mu buzima buteye ahgahinda
- Umugira neza yamufashije kwivuza nyuma y’imyaka 11 abana n’iyi ndwara idasanzwe

Sponsored Ad

Uyu ni umwana w’imyaka 16 y’amavuko wo mu gihugu cy’u Buhinde wibasiwe indwara idasanzwe andi iteye ubwoba akaba yari amaze imyaka 11 abayeho mu buzimabubabaje bwatuma umutabariza.

Mithun Chauhan umusore wo mu majyaruguru y’igihugu cy’u Buhinde ubwo yari afite imyaka 5 yafashwe n’indwara y’uturemangingo maze uko agenda akura irushaho kugenda imuhinduranya isura ndetse yadukira umubiri wose ariko igeze mu maso irahangiza bikomeye kugeza ubwo kugira icyo arya cyangwa anywa byari ibintu bitari bimworoheye.

Iyi ndwara y’uyu musore yarwaye ni izwi ku izina rya Fibromitosis iyi ikaba ariyo yatumye umubiri we wuzuraho utubyimba n’udushundu umubiri wose bigera n’ubwo uyu mwana aba atakibasha kugira icyo arya ndetsa abantu batangira no kumutinya bituma anava mu ishuri kuko abandi bana bamubonaga nk’umuntu uteye ubwoba.

Muthun yari afite isura iteye ubwoba

Uyu mwana byaragoranye kugira ngo abe yavuzwa akiri muto kuko ababyeyi be batangarije ikinyamakuru Daily mail ko nta bushobozi bari bafite bwo kuvuza uriya mwana waboakiri muto.

Umunyamakuru Sanjay Pandey ni we wafashe iyambere kugira ngo uyu mwana abone ubushobozi bwo kumuvuza nyuma yo gukora documentaire ku buzima bw’uyu mwana.

Nyuma y’aho umunyamakuru Sanjay Pandey aboneye amafaranga angana n’ibihumbi 10 by’amayero byo kuvuza uriya mwana abifashijwemo n’abantu batandukanye Mithun baramubaze noneho asubira mu rugo yarakize abaturanyi ntibongera kujya bamwikanga nka mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa