skol
fortebet

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe byakozwe bimeze nk’abantu-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Igikorwa mpuzabitsina kibera hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore (umugabo n’umugore) kirushaho kurema ubumwe cyangwa urukundo hagati yab, iki kikaba ari ingenzi kugira ngo umwe yite kuwundi, akaba ariko bimeze mu mibereho y’ikiremwa muntu bidashidikanwaho.
Igihangayikishije benshi kubasesengura ibijyanye n’imibanire hagati y’abantu, ni uko nta munsi w’ubusa ushira hatagaragaye ibibangamiye imibanire y’igitsina gore n’igitsina gabo. Iyo urebye izi Robo wagira ngo ni umuntu neza neza
Mu nama (...)

Sponsored Ad

Igikorwa mpuzabitsina kibera hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore (umugabo n’umugore) kirushaho kurema ubumwe cyangwa urukundo hagati yab, iki kikaba ari ingenzi kugira ngo umwe yite kuwundi, akaba ariko bimeze mu mibereho y’ikiremwa muntu bidashidikanwaho.

Igihangayikishije benshi kubasesengura ibijyanye n’imibanire hagati y’abantu, ni uko nta munsi w’ubusa ushira hatagaragaye ibibangamiye imibanire y’igitsina gore n’igitsina gabo.

Iyo urebye izi Robo wagira ngo ni umuntu neza neza

Mu nama yabereye mu Busuwisi muri uku kwezi k’Ukuboza 2016, (Second International Congress on Love and Sex with Robots) hashizwe ahagaragara ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, ibyavuyemo bihangayikisha benshi.

Mubyaganiweho rero hari ikibazo cy’ ibipupe byakorewe imibonano mpuzabitsina (sex robots) bigenda bigurwa kuburyo butangaje, kuburyo inganda zibikora zisigaye zitagishoboye guhaza abazigana bashaka ibyo bipupe.

Mubushakashatsi bwakozwe, bwanzuye buvuga ko bitazasaba imyaka myinshi kugira ngo umubare w’abagabo benshi batazaba bacikoza igitsinagore cg abagore bagikenera abagabo ngo bagirane imibonano mpuzabitsina kubera izi za sex robots.

Umwe mubakoze ubushakashatsi witwa Oliver Bendel yabwiye abaraho ko mubantu ibihumbi bashaboye gukoraho ubushakashatsi bafite ibi bipupe (sex robot) batagitekereza gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu. Yavuze ko ibi bizagira ingaruka kukiremwa muntu ngo kuko abantu bizatuma barushaho gutakaza ubumuntu bakaba bafata indi myitwarire itandukanye n’isanzwe.

Nibyo koko ngo ibi bipupe biba bifite indeshyo nkiyabantu basanzwe birarura ababikoresha ngo bibabere abagore cyangwa abagabo.

Abakora mu nganda zikora izi sex robots bari bitabiriye iyi nama, urugero nk’umuyobozi mukuru wa ABYSS CREATIONS akaba yitwa Matt McMullen yavuze ko intego yabo ari ugukora ubushakashatsi hanyuma bagakora sex robot zifite ikoranabuhanga ryo murwego rwo hejuru kubijyanye no kubiha umubiri woroshye, utagira inkovu nimwe kandi ukaba ushobora kuganira nicyo gipupe kugira ngo unyurwe.

Yakomeje avuga ko uko byagenda kose ntagaruriro kuko bageze kwikoranabuhanga rikora ibipupe by’imibonano mpuzabitsina bitagira aho bihuriye n’umuntu haba mu bwiza cyangwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi ngo bashoboye kugera ku rwego igipupe mu gihe muganira gishobora kukuvugira ibyo benshi bita imitoma itandukanye kandi ntikiyisubiremo.

Ikindi ngo mu gihe umuntu usanzwe ashobora kuguteza ibibazo mu mibanire yaburi munsi, ibi byo ntacyo bigusaba. Ikindi ngo ntibirakara nkuko abantu babana bahora bashwana bapfuye ubusa.

Hari abantu benshi bashobora kwishimira ibi, ariko ikigaragara ni uko gutakaza indangagaciro kukiremwamuntu bigeze aha bigaragaza ko ejo hazaza h’ikiremwa muntu ntahahari. Bikaba byatuma wese yibaza ngo turagana he ? Ejo hazaza h’ikiremwamuntu ni ahahe ? Ikigaragara ni uko buri muntu wese agomba kwitegura ingaruka mbi kumibereho nkiyi ikomeje.

Ibitekerezo

  • Ivyo kubwanje ntibitangaje ku ko turi mu gihe c’iherezo kuko na Bibiliya irabivugako ko hazoba kugarariza Imana ivyo bitwereka yuko YESU Ari ku rugi hahiriwe uwo wese yamaze kumwizera aka umwa mi n’umukiza wiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa