skol
fortebet

Imyaka itatu irashije mbana n’umugabo wanjye ariko kureka inkumi byaramunaniye...Nkore iki?

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye dufitanye umwana umwe , mbere y’uko nsezerana n’umugabo wanjye twari tumaranye igihe kingana n’imyaka itatu, n’ubwo twabanye nari nzi neza ko agira ingeso imwe kandi yambangamiraga, gukunda abakobwa cyane.
Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.
Mu minsi ishize namufashe (...)

Sponsored Ad

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye dufitanye umwana umwe , mbere y’uko nsezerana n’umugabo wanjye twari tumaranye igihe kingana n’imyaka itatu, n’ubwo twabanye nari nzi neza ko agira ingeso imwe kandi yambangamiraga, gukunda abakobwa cyane.

Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.

Mu minsi ishize namufashe yasohokanye n’umukobwa muto rwose , ariko yansabye ko ngomba kumufasha guhinduka muba hafi mu kazi, nsohokana nawe ,dutahana, ndetse no kuba turi kumwe n’umwana wacu. Ibyo byose narabikoze hashira igihe kingana n’igice cy’umwaka.

Nyuma yaho agatima kanze kuguma hamwe kuko nongeye nkamufata yanciye inyuma. Ibyo byanciye intege bishoboka cyane , tuganiriye ambwira ko ankunda by’ukuri kandi nkaba ntacyo njya mbura nakimwatse kandi ko uko nifuza kubaho nabyo mbibona .

Nyamara ibyo ntibihagije kuko kubona umugabo wanjye akorera abandi ibyo yagakwiye kunkorera nta mahoro bimpa na gato.

Umugabo wanjye namusabye ko twatandukana kuko byamuha amahoro yo gukomeza gahunda ze zose yiberamo ntacyo yikanga , ariko yaranze ndetse ambwira ko naba nibeshye kandi ko umwana wacu byamugiraho ingaruka.

None basomyi b’Umuryango ndabasaba ngo mungire inama kuko mfite ubwoba ko yazanzanira SIDA kandi ndayitinya ni ukuri pe...Kuko iyo ngize ngo musabye ko dukoresha agakingirizo,yenda kunkuramo iyo kotsa..!

Ibitekerezo

  • Nikibazo gikomeye ,Jye I am a nakugira nimba ukijijwe pfukama usenge ushizeho umwete ,umusengere ntiwemere ko satani agusenyera urugo w’ubatse Kandi ubishaka!

    Je Nibazak Uw Mugabo Mwubakany Atakugomb Vyamushikiy Nka Accident Kuk Nah Yob Abikor Yobibikora Mumpisho Ntiyoc Abikwereka Ico Nagutekerezaho Nuko Wogenda Kumwitwarir Ukarab Icyo Ubutungane Bwagufashaho.

    ihangane bizashira nubwo abikora aragukunda Buriya Nawe yibaza uko yazabireka bikamushobera Keretse yiyeguriye imana ikamutsindira Uwo mubi

    njyewe ndumva niba ubona yarabaye akahebwe , wamuta ukisubirira iwanyu . kuko bizarangira akwanduje pe. keretse niba nawe ubigiramo uruhare . umugabo nkuwo yakwanduza . better leave him

    Ihangane Wizere Imana Kand Usenge Cyane Nabanubundi Aruwawe Azagaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa