Imyiteguro ni yose mu Burusiya ahagiye kubera imihango y’ igikombe cy’isi [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018
Mu masaaha ari mbere mu gihugu cy’ u Burusiya haraba hatangiye imikino y’Igikombe cy’Isi, kuri ubu amakipe yose uko ari 32 yamaze kuhagera abantu n’uruvunganzoka mu mijyi igiye kuberamo imikino.
Amahoteli n’amastade birateguwe ku buryo kwakira abafana n’abandi bashyitsi batandukanye nkuko bigaragarira abageze muri iki gihugu bimeze neza. Abateguye iki gikombe cy’Isi bavuga ko amatike hafi ya yose yamaze kugurwa. Abantu batandukanye barimo abakuru bibihugu ndetse n’ abanyacyubahiro batandukanye nabo bamaze kwitegura kwitabira ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imikono y’Igikombe cy’Isi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe yageze i Moscow aho aritabira ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 21.
Umukino wa mbere ufungura iri rushanwa uzahuza Russia na Saudi Alabia ku isaa ya 5: 0o PM.
Amafoto y’uko byifashe mbere ho gato y’uko haba umuhango wo gutangiza igikombe cy’Isi
REBA AMAFOTO:










Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *