skol

Umunyarwandakazi Teta Sandra yemeye ko atwite inda ya Weasel avuga n’igitsina cy’umwana yitegura kwibaruka[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Teta Sandra kuri ubu usigaye yibera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho amaze igihe kitari gito, nyuma y’amakuru y’urukundo yagiye amuvugwaho, yageze aho arerura yemera ko amaze igihe mu rukundo n’umuhanzi Weasel wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe, kandi ko yitegura kwibaruka imfura ye.

Teta Sandra wamamaye nk’umukobwa utegura ibitaramo mu Rwanda, mu mwaka wa 2018 nibwo inkuru zatangiye gucicikana ko yaba ari mu rukundo na Weasel Manizo , umuhanzi w’icyamamare muri Uganda.

Umwaka ukurikiyeho havuzwe amagambo anyuranye yaturukaga mu binyamakuru bya Uganda yahamyaga ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Weasel, ariko icyo gihe yarabihakanye ndetse nababivugaga bategereza ko abyara baraheba.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’n’umunyamakuru wa Igihe dukesha iyi nkuru, Teta Sandra yeruye yemera amaze igihe akundana na Weasel, kandi ko atwite inda ye, ndetse yitegura kwibaruka imfura ye mu minsi iri imbere. Ati :

Nibyo rwose ntabwo ari ibihuha, ndatwite kandi umwana ni umugisha, papa w’umwana ni Weasel. Imana izadufashe bigende neza.

Teta Sandra wahishuye ko atwite umwana w’umukobwa, yirinze kuvuga igihe azabyarira ahamya ko mu minsi iri imbere yitegura kwibaruka imfura ye. Abajijwe uko Weasel yakiriye kuba amutwitiye, yagize ati ”Yabyakiriye neza cyane, yiteguye kubona umwana wacu.”

Teta Sandra yavuze ko akiri mu Rwanda yari azi Weasel nk’umuhanzi ukomeye ariko batari baziranye byihariye, ko ubwo yajyaga muri Uganda mu 2018 aribwo yamenyanye na we. Yagize ati:

Bitewe n’akazi nakoraga, nawe n’ako akora, twese tugahurira mu myidagaduro, byatumye duhura turamenyana birangira tubaye inshuti.

Uyu mukobwa kuva inkuru y’urukundo rwe na Weasel yatangira kuvugwa mu itangazamakuru, amagambo yabaye menshi, hari abigeze kuvuga ko Teta yatwaye umugabo w’umugore, aho yasubije kuri ayo magambo agira ati:

Ndabizi ko yabyaye abandi bana ariko namusanze ari umusore nta mugore barashakana cyangwa ngo babe bafitanye isezerano runaka.

Uyu munyamideli kandi bivugwa ko abana mu nzu na Weasel, ariko we ahakana ayo makuru avuga ko buri wese yibana. Teta Sandra yasobanuye ko ubwo yumvaga inkuru zo gutwita kwe mu mwaka ushize yatunguwe cyane, aho yagize ati:

Nanjye narabyumvise kandi narabyakiriye, iyo uri icyamamare abantu bakakuvuga urabareka bakavuga ibyo bashaka nyuma ukuri kurigaragaza.

Abajijwe iby’ubukwe uko bimeze nuko iwabo bakiriye inkuru y’uko agiye kwibaruka imfura ya Weasel, Teta Sandra yavuze ko asanzwe aganira na Weasel, ibyo kubana bikaba biri muri gahunda ariko atari ibintu yakwihutira kuvugaho cyane.

Icyakora nubwo aba bombi batarerekanwa byeruye mu miryango yabo, Teta avuga ko we iwabo wa Weasel bamuzi yaba ababyeyi n’abavandimwe gusa batari babikora ku mugaragaro.

Usibye iwabo wa Weasel, Teta Sandra yahishuye ko Coronavirus yabiciye gahunda kuko bari bari mu myiteguro yuko uyu mukobwa yagombaga kuza mu Rwanda kwereka ababyeyi umukunzi we mushya, gusa ngo igihe iki cyorezo kizaba kirangiye biri muri gahunda azahita ategura. Yavuze kandi ko iwabo bakiriye neza inkuru yo kuba agiye kwibaruka imfura ye, ati:

Nk’ababyeyi birumvikana impungenge ntizabura ariko barabizi ko ndi mu maboko meza rero nta kibazo bafite kandi baranyishimiye.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss SFB mu 2011, azwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye aho magingo aya yabikoreraga muri Uganda nyuma yo gutegura byinshi byanamenyekanye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa