skol

Indaya kabuhariwe mu gihugu cya Uganda yashishikarije bagenzi be kwirinda abashoferi b’amakamyo

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

skol

Shanitah Namuyimbwa uzwi cyane ku mazina ya Bad Black ukomoka mu gihugu cya Uganda, akaba azwiho gukora umwuga w’uburaya, agiye gu koreshwa mu gukangurira bagenzi be bakora uyu mwuga kwirinda abashoferi b’amakamyo Manini yikorera imizigo aza cyangwa ava mu gihugu cya Uganda kugirango babashye kwirinda koronavirusi.

Mu bukangurambaga buri gukorwa babifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ku isi (WHO/OMS), Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Uganda irimo iragenzura neza ko abashoferi batwara amakamyo Manini baturutse mu gihugu cya Tanzania, Kenya ndetse n’u Rwanda ko batakwirakwiza icyorezo cya koronavirusi mu banya-Uganda.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko abakora umwuga w’uburaya ari bamwe mu bantu bakomeje kuvugwaho kuba babonana kenshi n’abashoferi b’ayo makamyo kandi ko bamwe muribo, bashobora kuba barwaye iki cyorezo ariko batagaragaza ibimenyetso.

Nkuko ikinyamakuru Demuzic dukesha iyi nkuru cyabitangaje, kugirango leta ikemure ikibazo ikangurire abakora umwuga w’uburaya kwirinda guhura n’abo bashoferi, itsinda rishinzwe kwigisha no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 yegereye umukobwa witwa Bad Black uzwiho kuba akora uyu mwuga, kugirango imukoreshe mu gukangurira bagenzi be kureka kuryamana n’abo bashoferi, aho bivugwa ko yahawe amashiringi menshi cyane ari muri za miliyoni muri aya masezerano.

Bad Black wigeze gufungwaho imyaka myinshi nyuma yo guteka imitwe ku wahoze ari incuti ye, David Greenhalgh wo mu gihugu cy’Ubwongereza akamutwara amashilingi agera kuri Miliyari 11 z’amashilingiya Uganda, kuri ubu akaba yatangiye akazi ko gukangurira abakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya ko aho bigeze ubuzima aribwo bwa mbere kurushya ubutunzi.

Mu mashusho minisiteri yashyize hanze ikora ubukangurambaga, uyu mukobwa yagiraga ati:

Nshaka gusaba abakobwa, igitsina gore bakora umwuga w’uburaya, cyane cyane abaturiye ku mipaka aho amakamyo anyura. Mwirinde ikintu cyose cyatuma mugira aho muhurira n’abashoferi batwara biriya bikamyo muri iki gihe duhanganye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus irimo gukwirakwira ku isi yose. Ntimukemere ko abo bashoferi babakoraho cyangwa ngo babegere.

Bad Black yakomeje guhamagarira abanya-Uganda bose gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda zashyizweho na Perezida Museveni afatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kurwaya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ubundi bagasubira mu buzima busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa