skol
fortebet

Indirimbo ebyiri za Davido ziri muzikunzwe cyane muri Africa n’iya Olamide ndetse na 9Ice zaciwe ku mateleviziyo yo muri Nigeria(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Leta ya Nigeria yahagaritse zimwe mu ndirimbo ziri guca ibintu muri iyi minsi ku mugabane wa Africa z’abahanzi nka Davido, Olamide na 9ice, izishinjwa gusakaza umuco w’ubusambanyi, kwigisha abantu kunywa ibiyobyabwenge n’indi mico itarahabwa intebe muri iki gihugu. Indirimbo “Living Things” ya 9ice iri muzaciwe ku mateleviziyo yo muri Nigeria.
Ikigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria (National Broadcasting Commission (NBC) nicyo cyatanze itegeko ryo guca burundu (...)

Sponsored Ad

Leta ya Nigeria yahagaritse zimwe mu ndirimbo ziri guca ibintu muri iyi minsi ku mugabane wa Africa z’abahanzi nka Davido, Olamide na 9ice, izishinjwa gusakaza umuco w’ubusambanyi, kwigisha abantu kunywa ibiyobyabwenge n’indi mico itarahabwa intebe muri iki gihugu.

Indirimbo “Living Things” ya 9ice iri muzaciwe ku mateleviziyo yo muri Nigeria.

Ikigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria (National Broadcasting Commission (NBC) nicyo cyatanze itegeko ryo guca burundu indirimbo enye arizo: “Wo” ya Olamide ari nayo yari aherutse gushyira hanze, “Fall” ya Davido n’iyitwa “If (Remix)” iri mu zikunzwe cyane uyu mwaka, n’indi yitwa “Living Things”ya 9ice.

Ikinyamakuru Premium Times gitangaza ko NBC yasohoye itangazo ryamagana izi ndirimbo ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gutangaza ko yanenze bikomeye ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Wo” ya Olamide kuko butiza umurindi abanywi b’itabi.

Mu guhagarika iyi ndirimbo, Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria bwatangaje ko “Olamide yamamaje ikoreshwa ry’itabi binyuranye na gahunda ya leta yo kubuza abantu kurinywera mu ruhame.”

Olamide indirimbo ye ‘Wo’ yagaritse ishinjwa kwigisha abantu kunywa itabi.

Leta ya Nigeria iherutse gutangiza ubukangurambaga bwigisha abaturage ibibi byo kunywera itabi mu ruhame. Ubu umuturage ufashwe anywera itabi mu ruhame muri Nigeria acibwa N50,000 cyangwa igifungo cy’amezi atandatu.

Usibye indirimbo ya Olamide yatanzweho ibisobanuro mbere y’uko ihagarikwa, izindi enye ziri mu zahawe akato ntihasobanuwe impamvu yatumye leta izifatira ibihano.

Indirimbo ebyiri za Davido zirimuzikunzwe cyane muri Africa zaciwe ku matelevisiyo yo muri Nigeria

Izi ndirimbo ziciwe nyuma y’uko mu minsi yashize Minisitiri w’Itumanaho n’Umuco muri Nigeria, Lai Mohammed aherutse gutanga itegeko ko nta muhanzi n’umwe wo muri Nigeria wemerewe kujya gufatira amashusho y’indirimbo mu mahanga, aho yavuze ko byibuze 75% byamashusho bagomba kuyafatira mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa