skol

Indonesia :Havutse umwana ufite amaso ane n’ubwonko bubiri [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Indonesia ahitwa Batam muri Gicurasi uyu mwaka havutse umwana ufite igihimba kimwe, amaboko abiri, amaguru abiri n’umutwe umwe ariko agahanga ke gafite amasura abiri n’ubwonko bubiri.

Uyu mwana yavutse yitwa Gilang nyina rwabyawe na Ernilasari Andika, uvuga ko ubwo yari atwite abaganga batamenye ko azabyara umwana umeze gutyo kuko bagiye bamucisha mu cyuma kenshi bakamubwira ko umwana atwite ufite umutwe munini ariko wicaye mu nda.

Huffington Post dukesha iyi nkuru ivuga ko Andika afite ubwonko bubiri n’uburyo buri gice cy’umutwe gifite uburyo bwacyo bwihariye bukora ibintu, nko guhindukiza amaso n’ibindi.

Uyu mwana ntabasha konka kuko atunzwe n’ibyo bamuha babinyujije mu dupira twabugenewe. Arwaye kandi indwara yo kugira amazi mu mutwe (Hydrocephalus), ku buryo ifite ingaruka ku bwonko bwe.

Inyigo y’abaganga yemeza ko kugira ngo uyu mwana abeho igice kimwe cyo mu maso he, ni ukuvuga amaso abiri, umunwa n’izuru rimwe kuzamuka kugera mu ruhanga bigomba kuvanwaho, hakibazwa rero niba ubu buryo bwo kumuramira butaba kumuhuhura.

Mu kiganiro n’inzobere mu bijyanye n’ubuganga yasobanuye ko kugira ngo umwana avukane ingingo zifatanye gutya biterwa n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Igihe intanga ngore ihuye n’intanga ngabo bikora igi rimwe, rya gi naryo rikagenda ryigabagabanyamo uturemangingo twinshi tuzarema ingingo zitandukanye z’umubiri, hariho rero ko akaremangingo kari kuzakora urugingo runaka rumwe kadatandukana neza muri kwa kwirema kw’ingingo, ahubwo kagatanga ingingo ebyiri muri rumwe”.

Akomeza avuga ko nubwo aho ubuvuzi bugeze bishoboka gutandukanya mu maso h’uyu mwana, bidakuraho ko umwana usigaye ashobora kubaho n’ubwo bigoye, ariko bikamusigira igikomere cyo kwibaza aho umuvandimwe we bavukanye, bagasangira byose yagiye.

Abaganga bo muri Indonesia barateganya gutandukanya igice cy’umutwe no mu maso h’uyu mwana, mu gikorwa na bo bemeza ko cyuzuyemo ingorane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa