skol
fortebet

Inka yavukanye isura nkiy’umuntu, igiye kubakirwa urusengero ngo bajye bayiramya (Amafoto+Video)

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’u Buhinde haherutse kuvuka inka yatunguye ikanatangaza abantu benshi kuko yari ifite amaso, amatwi n’umunwa byose bikoze isura ijya kumera nk’iy’umuntu.
Gusa igitangaje si ukuba haravutse inyamaswa iteye ityo, ahubwo ni ukuba abantu benshi baramaze kuyoboka urwo rugo baza kuyiramya nyuma yo kwiyumvisha ko ari imana yabavukiye.
Aba bantu bo mu myizerere imenyerewe nk’Abahindu, bahisemo kubika neza iyi nyamaswa yahise inapfa ikimara kuvuka, bakaba baranayihaye izina rya Lord Vishnu, (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’u Buhinde haherutse kuvuka inka yatunguye ikanatangaza abantu benshi kuko yari ifite amaso, amatwi n’umunwa byose bikoze isura ijya kumera nk’iy’umuntu.

Gusa igitangaje si ukuba haravutse inyamaswa iteye ityo, ahubwo ni ukuba abantu benshi baramaze kuyoboka urwo rugo baza kuyiramya nyuma yo kwiyumvisha ko ari imana yabavukiye.

Aba bantu bo mu myizerere imenyerewe nk’Abahindu, bahisemo kubika neza iyi nyamaswa yahise inapfa ikimara kuvuka, bakaba baranayihaye izina rya Lord Vishnu, kuri ubu ikaba ikaze kuko bayifata nk’imana nyagasani ya bo.

Kugeza ubu, bitewe n’abamaze kuyoboka uyu muryango wabyaje imana mu rugo rwa bo, barateganywa kuyubakira urusengero runini abantu bazajya bateraniramo mu gihe aho baza kuyireba baba babyigana cyane.

Iyi nyana idasanzwe yapfuye nyuma y’isaha imwe ikivuka, ariko ntibyabujije abo borzoi kuyibika mu kantu kaboneraka ku buryo abantu bazajya bayisenga banayireba.

Ibi byabereye mu mujyi wa Muzaffarnagar, uherereye mu majyaruguru y’igihugu cy’u Buhinde.

Ibitekerezo

  • Uzi ko imperuka ishobora kuba yaratangiriye mu Buhinde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa