Inkumi bivugwa ko iri mu myiteguro y’ubukwe bw’ibanga na King James yamenyekanye(AMAFOTO)
Yanditswe: Friday 13, Oct 2017
Haranugwanugwa inkumi iri mu rukundo n’umuhanzi King James ubusanzwe utajya ukunda gushyira hanze ukuri ku bijyanye n’ibyiyumviro bye mu rukundo cyangwa ngo agaragaze uwo akunda n’ubwo yavuzweho kuba mu rukundo rw’ibanga n’abakobwa batandukanye.
Kuri ubu uyu muhanzi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ifoto ye yagiye hanze ari kumwe n’inkumi batagaragaje isura yayo.
Biravugwa ko mu byajyanye King James muri Amerika harimo no kunoza umugambi w’ubukwe n’iyi nkumi, Gusa (…)
Haranugwanugwa inkumi iri mu rukundo n’umuhanzi King James ubusanzwe utajya ukunda gushyira hanze ukuri ku bijyanye n’ibyiyumviro bye mu rukundo cyangwa ngo agaragaze uwo akunda n’ubwo yavuzweho kuba mu rukundo rw’ibanga n’abakobwa batandukanye.
Kuri ubu uyu muhanzi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ifoto ye yagiye hanze ari kumwe n’inkumi batagaragaje isura yayo.
Biravugwa ko mu byajyanye King James muri Amerika harimo no kunoza umugambi w’ubukwe n’iyi nkumi, Gusa King James we yari yatangaje ko ajyanywe no gufatirayo amwe mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo zizagaragara kuri Album ye nshya.
Iyi niyo nkumi iba muri Amerika bivugwa ko iri mu munyenga w’urukundo na King James
Amakuru dukesha inyarwanda nayo ikesha umwe mu nshuti ya hafi ya King James avuga ko iyi nkumi itagaragara neza ku ifoto koko ari umukunzi wa King James uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye gusura ndetse aha bakaba bagomba kuhanogereza imishinga myinshi irimo n’iyubukwe.
Biteganyijwe ko King James narangiza umushinga wamujyanye muri Amerika azagaruka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi.
Turacyakomeza gushakisha amakuru yimbitse kuri uru rukundo n’icyo King James abivugaho.
Ibitekerezo
ubuse titre y iyi nkuru ihuriye he na conentue yayo?ngo inkumi yamenyekanye.ubuse koko yamenyekanye.ntimukadushyushye imitwe.nimwe mutuma tuzinukwa inkuru mwandika