Apôtre Masasu ngo agiye gushyira akayunguruzo ku rurimi rwe
Yanditswe: Monday 01, Oct 2018
Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration Church aratangaza ko agiye gushyira umurinzi ku munwa we kubera ko abona u Rwanda ruri kumutera ubwoba.
Ibi Apôtre Masasu yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo itorero ayoboye ryari mu gikorwa cyo gusoza igiterane kidasanzwe (crusade) aho yanagarukaga ku nyigisho yo guca bugufi.
Masasu yavuze ko abavugabutumwa basigaye bacikwa bakavuga n’ibitavugwa bakamera nk’imodoka ibuze feri maze yibaza uko azabigenza biramuyobera.
Masasu ati: “Urabona ko kubera amagambo mbwirwaruhame asigaye atera ibibazo kubera ntabwo uzi uyafata uko ayafata…nkatwe twamenyereye guporomoka nk’imodoka idafite feri…sinzi uko tuzabigenza.”
nk’uko tubikeshya IBYISHIMO,aha ngo niho yahereye avuga ko mu bihe byashize yasengaga asaba Imana kumugenderera ariko ngo muri iyi minsi abona akwiriye gusenga Imana ayisaba gushyira akayunguruzo ku munwa we.
Yagize ati: “Mu myaka yashize najyaga kuvuga ngasenga Imana ngo Mwuka wera atugenderere, ubu nsigaye nsenga ngo ururimi rwanjye arushyireho akayunguruzo (filtre).”
Masasu yavuze ko akwiriye kuvugisha ukuri kuko ari ko Imana yamutoje ariko ngo u Rwanda rutangiye kumutera ubwoba.
Ati: “Imana ijye imfasha gusa…yandaze ko ukuri kose ngushyira hanze no mu mvugo yo hanze, ariko u Rwanda rutangiye kuntera ubwoba…..sinzi uko nzajya mvuga.”
Icyakora ngo insanganyamatsiko y’umwaka utaha itorero rye rizibandaho izamufasha kubona umuti w’iki kibazo kuko ngo izamufasha gushyira umurinzi ku munwa we. Ati : « Ariko topic (ingingo) y’umwaka utaha izamfasha. Izaba ivuga ngo ‘Mwami shyira umurinzi ku munwa wanjye’. Ubwo nzashyira umurinzi ku kanwa kanjye. »
Ibi Apôtre Masasu yabitangaje mu cyumweru cyabereyemo isakazabutumwa ku nkoranyambaga mu buryo budasanzwe aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwije ubutumwa bunenga Apôtre Paul Gitwaza uyobora Itorero rya Zion Temple uherutse kuvuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Ibitekerezo
Urwanda rusigaye rugutera ubwoba kubera ko abantu bamaze guhumuka, basigaye baravumbuye uburiganya bwanyu. Muhindure imikorere!!!!. Ndifuza ko abanyarwanda nabanyafurika baba panafricanistes bakirinda inyigisho zo kwizeza ibitangaza no kubambura utwabo. Ibihugu byose byakize bikira kubera abaturage babyo bakora cyane bakabigira umuco, si ukwirirwa munsengero. Murebe Chine, ifite abanyamadini batarenze 9% ariko ni igihugu cyigihangange.