Inzoka ya metero imwe na Cm 60 yari yizingiye ku mutwe w’umugore
Umugore yatabaje polisi ngo imukize inzoka yari igiye kumurya
Byasabye ubufasha bwa Polisi ngo inzoka yari yizingiye kumugore imuveho
Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Ohio, umugore yatabawe na Polisi imukiza inzoka yo mu bwoko bwa Bao yari igiye kumwinopfoza.
Nkuko tubikesha BBC ngo uyu mugore yatabawe na polisi ishinzwe kuzimya umuriro ubwo yahamagaraga asaba ko yatabarwa kuko inzoka ya metero 1 na cm 60 yari yamwizingiyeho ndetse yatangiye kumuruma izuru.
Polisi yahise yohereza imodoka y’imbangukira gutabara (Ambulance) maze isanga nyamugore arambaraye mu muhanda inzoka yamwizigiye ku ijosi.
Nk’uko umuyobozi ushinzwe kuzimya umuriro yabitangaje ngo byasabye ko iyo nzoka bayica umutwe mu rwego rwo kurokora uriya mugore.
Yagize ati”Yari yizingiye ku ijosi rye iruma izuru kandi idashaka kurekura, bagombye kuyica umutwe bakoresheje icyuma kugira ngo imurekure isura."
Iyi nzoka ya Boa ngo ni imwe mu nzoka zica nabi kuko igerageza gufunga ahantu hose haca amaraso maze mu gihe gito umuntu akaba arapfuye.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter