Inzuki zitagira ingano zibasiye imodoka yariparitse maze ziyigira ubuturo bwazo(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017
Inzuki ibihumbi zibasiye imodoka Nissan yari iparitse mu mujyi wa Hull, aho zaje zigaca ingando mu modoka ya Shirley Taylor ye yari iri imbere y’umuryango w’inzu ye ku cyumweru mu gace k’ahitwa Watt Street.
Inkuru dukesha howldb ivuga ko Chris Coulson umukuru w’ishyirahamwe ry’abavumvu b’i Beverley, kuva icyo gihe yagerageje kwinginga izo nzuki ngo zive muri iyo modoka.
Yavuze ko atazi impamvu yatumye izo nzuki zibasira iyo modoka. Yongeyeho ko bishobora gufata igihe ngo ziyivemo.Madamu (…)
Inzuki ibihumbi zibasiye imodoka Nissan yari iparitse mu mujyi wa Hull, aho zaje zigaca ingando mu modoka ya Shirley Taylor ye yari iri imbere y’umuryango w’inzu ye ku cyumweru mu gace k’ahitwa Watt Street.
Inkuru dukesha howldb ivuga ko Chris Coulson umukuru w’ishyirahamwe ry’abavumvu b’i Beverley, kuva icyo gihe yagerageje kwinginga izo nzuki ngo zive muri iyo modoka.
Yavuze ko atazi impamvu yatumye izo nzuki zibasira iyo modoka. Yongeyeho ko bishobora gufata igihe ngo ziyivemo.Madamu Taylor, nyir’imodoka, yavuze ko inzuki zahageze ku cyumweru igihe yohererezwaga ubutumwa n’umuturanyi amuburira ngo yitondere imodoka ye igihe aza kuba ageze mu rugo.
Yagize ati: “Maze kwinjira mu nzu nkinga n’amadirishya yose ndetse n’abaturanyi ni ko babigenje”. Yongeyeho ati: “Umusatsi wanyorosotseho ukuntu”. “Hari inzuki ibihumbi ahantu hose. Zanandwinze. Ndetse n’umukobwa wanjye n’umwuzukuru wanjye w’umukobwa nabo zabadwinze”.
“Ni nk’akaga hano i Watt Street”. Madamu Taylor yongeyeho ati: “Nibajije nti ‘Kuki zahisemo imodoka yanjye?’ ariko umugabo wanjye, umeze nk’umunyarwenya ukuntu, yavuze ngo ni ukubera CD z’indirimbo z’itsinda rya Bee Gees zijya kwitiranwa n’inzuki, ziri mu modoka yanjye”.
Coulson yavuze ko inzuki akenshi zikoramo igico igihe ibyo zihova bibaye bigari, ndetse itsinda rimwe rikaba ryavamo rigakora ikindi gico gishya.vAriko yanavuze ko atari yarigeze abona igico cy’inzuki kinini gutyo cyibasira imodoka. Yagize ati: “Imodoka nk’izi zifite ibice byinshi kandi inzuki zisa nkaho zinjiye muri buri gice cyose zashoboye kubona”.
Yongeyeho ati: “Turi kugerageza gutuma ziguruka. Mu gasanduku kari hejuru y’imodoka hari inzuki ntoya, amagi yazo n’ibindi nk’ibyo, kandi inzuki ziri mu modoka twizeye ko ziza kugerageza kubitwikira kugira ngo bidapfa”. Yavuze ko afite icyizere ko bashobora gukura inzuki ku modoka bakazibonera ahandi hantu ho kuba “hemewe kurushaho”.
REBA HASI VIDEO AHO JAY POLLY ASOBANURA IMBERE Y’IMBAGA Y’INTORE Z’ABAHANZI ICYATUMYE VIDEO YA "TOO MUCH" INJYA HANZE:
Ibitekerezo
Madam wihangane usenge IMANA kuko inzuki zisura ubukire nokurindwa ni MANA niyo mpamvu zitagiye muyindi modoka zihitamo iyawe