Irene Uwoya wahoze ari umugore wa nyakwigendera,Katauti yatunguye abantu mu mujyi wa Dar es Salaam[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021
Umukinnyi wa filime ukomoye muri Tanzania, Irene Pancras Uwoya wamenyekanye nka Oprah, akaba yarahoze ari umugore wa nyakwigendera, Ndikumana Hamad Katauti, yatigishije umujyi wa Dar es Salaam bitewe n’imodoka nshya yaguze agendamo yo mu bwoko bwa Range Rover Sport HSE.
Imana ni nziza ibihe byose! Ayo niyo magambo ya Irene Uwoya ubwo yerekanaga ku nshuro ya mbere imodoka ye nshya yaguze asigaye agendamo.
Irene akaba avuga ko iyi modoka yaturutse mu byuya bye yabize akina filime mu myaka icumi ishize ukongeraho n’ubucuruzi bwe busanzwe.
Uyu mukinnyi wa filime amaze iminsi agaragaza amafoto y’iyo modoka ye yatumye abakobwa benshi bo mu mujyi wa Da es Salaam bifuza kubaho ubuzima bwiza bashya ubwoba.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, hari aho yashyize ifoto ari imbere y’imodoka ye iherekezwa n’amagambo agira ati“aho nanyuze, wowe uhanyuze ushobora no gupfa.”
Mu y’indi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati“Imana ni byose.”
Si ku nshuro ya mbere Irene Uwoya atunze imodoka yo muri ubu bwoko kuko no mu myaka 5 ishize yari ayifite.
Irene Uwoya na Katatuti bashakanye muri 2008 baza gutandukana muri 2013. Babyaranye umwana umwe muri 2011 witwa Krish.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *