Ishuri ryo kubyina Jack B yijeje urubyiruko ryabaye agatereranzamba ?
Yanditswe: Monday 17, Sep 2018
Jack B yavuze ko atashinze ishuri ryo kwigisha abana kubyina kubera amikoro macye gusa ko agerageza kubafashiriza aho bari.
Umuhanzi Jack uzwiho impano yo kubyina mu Rwanda nyuma yuko yungutse umujyanama uzamufasha mu bikorwa bya muzika yahishuye ko mu mishinga azamufasha harimo no kuba azashyira mu bikorwa bimwe mu bikorwa bye birimo ishuri ryigisha kubyina.
Kuri ubu hashize igihe kitari gito uyu musore atangaje bino ndetse ukabona ahugiye mu bikorwa by’umuziki cyane kurusha gusohoza umugambi yiyemeje ,mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iby’ishuri byo atarashyiraho ahantu ho kubyigishiriza kubera ubushobozi.
Yagize ati” Kubera ubushobozi buke sinabonye uko nashinga ishuri ryigisha kubyina kubera ibikoresho bimwe na bimwe nyenerwa bitaraboneka.”
Yakomeje yongeraho ko yarafite gahunda yo kuyishinga kuri Rafiki i Nyamirambo gusa ko bitaje gukunda kubera bimwe mu bikoresho nyenerwa, gusa ko afite abana yatoje kubyina banagaragaye mu ndirimbo yitwa Viva La Vida y’umuhanzi uba hanze y’umupaka w’u Rwanda.
Yasoje asaba asaba Minisiteri y’urubyiruko ko yabatera inkunga bagashyigikira abakora akazi ko kubyina ndetse bakabashyiriraho abantu aho kwitoreza kubyina bityo bikorohera buri muntu wese wifitemo impano yo kubyina akayigaragaza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *