skol
fortebet

Isi yose yababajwe n’umukobwa wahawe igihano cyo kuzenguruka umujyi wose yambaye ubusa azira icyaha cyakozwe na musaza we

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Isi yose yatewe agahinda n’umukobwa wo mu gihugu cya Pakistan watemberejwe imbere y’amagana y’abantu yambaye ubusa nk’icyiru cy’icya musaza we yakoze maze bakabura ubushobozi bwo kuriha amafaranga bari baciwe.
Uyu mukobwa wo mu mujyi wa Dera Smail Khan muri Pakistan yahanishijwe iki gihano nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga ibihumbi 150 by’amashiringi yo muri Pakistan yari yaciwe musaza w’uriya mukobwa ubwo yasambanyaga umukobwa wo muri ako gace batuyemo.
Nyuma yo kunanirwa kwishyura ariya (...)

Nyuma yo kunanirwa kwishyura ariya mafaranga ku cyaha cyakozwe na Sijjad urukiko rwo mu gace ka Panchayati rwahisemo gutembereza uriya mukobwa yambaye ubusa kugira ngo bibere isomo n’indi miryango.

Nyuma yo kumenya ibyariya mahano Polisi yo mu gihugu cya Pakistan ikaba yataye muri yombi abantu barindwi mu bagize uruhare muri icyo gikorwa cya kinyamaswa.Abatawe uri yombi bakaba biganjemo abayobozi bo muri kariya gace bakaba bakurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muri Pakistan bimwe mu byaha bikemurirwa mu miryango. Abakuru b’imiryango muri Pakistan bahitamo gukemura ibibazo muri buriya buryo nyuma yo kunenga bikomeye inkiko zaho bavuga ko zidakemura ibibazo by’abaturage mu buryo bunoze.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari Pakistan yonyine.Ibihugu byinshi bigira bene ubu bucamanza (community justice).Bijya kumera nk’inkiko z’abunzi.
    Byaba inkiko zisanzwe cyangwa community justice,hombi habamo Injustice na Ruswa.Ubucamanza nyakuri,buzabaho mu isi nshya dutegereje nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13.Muli iyo si ya paradizo,nibwo ibibazo byose bizavaho:Ubukene,akarengane,intambara,ubusumbane,indwara,ubusaza,urupfu,et...(Revelations 21:4).Kugirango tuzabe muli iyo si cyangwa tujye mu ijuru,tugomba gukora ibyo imana idusaba,aho kwibera mu byisi gusa.Bisaba ubushake nta kindi.Abibera mu byisi gusa (shuguri,ibinezeza,politike,etc...),ntabwo bazaba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa